UrwenyaUtuntu Nutundi

Amafoto y’icyumweru yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Muri iyi minsi amafoto ku mbuga nkoranyambaga yirirwa acicikana  ku mbuga nkoranyambaga , mu binyamakuru ,n’ahandi rimwe na rimwe ugasanga ntabwo avuzweho rumwe n’abantu bayabonye , icyakora nka Teradignews.rw twabahitiyemo amafoto yavugishije abantu benshi mu cyumweru dusoje.

Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou -G  kubera imvugo zisekeje yakoresheje ubwo yagiranaga ikiganiro na Yohani Mubatiza wa Radio na TV10 yatawe  muri yombi na polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ku italiki ya 11 Gicurasi 2018, akaba akurikiranweho ubuzererezi no kugenda nta byangobwa bimuranga afite.

 Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko mu mukino Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports umukinnyi wa Mukura yihandagaje agatuka Ivan Minaert mu kinyarwanda akabwira umutoza wa Mukura ngo amubuze, uretse ibi kandi uyu mukino wasize uruntu runtu mu ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby muri iyo foto ubona haruguru yahawe isomo rikomeye n’iya Ghana, nyuma yo kuyitsinda ibitego 57-0, mu irushanwa rya  Africa Bronze Cup 2018 riri kubera i Accra muri Ghana mu mukino ufungura iri rushanwa, hari mu mikino ya Rugby.

Iyi foto yafashwe  nyuma y’umukino wa Musanze na Etincelles warangiye ari 1-1, ugakurikirwa n’imvururu zidasanzwe zakubitiwemo n’umupolisi bigasiga abantu batatu aribo bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu musore mubona mu ifoto yakoze ibi ashaka kwigana umuhanzi wo muri Kenya witwa Ringtone Apoko ushaka kweguka Zari The Boss Lady watandukanye na Diamond Platinumz ubwo yashakaga guhura na Zari igihe yari mu gihugu cya Kenya amushyiririye impano y’imodoka ya  Range Rover Sport umusore aramutegereza aramubura.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yakiriye imfungwa eshatu ziheruka kurekurwa na Koreya ya ruguru , ibi bikaba byaratunguye abantu kubera umwuka utari mwiza waranze ibi bihugu byombi icyakora ibi byabaye nyuma y’uruzinduko rw ‘umunyabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo agiriye muri Koreya ya Ruguru gutegura inama izahuza abakuru bibi bihugu byombi.

Iyi n’ifoto y’inkuru nziza yashimishije abakinnyi ,abafana n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo babonaga abakinnyi babo bari kwigera amakoti mashya bazajyabambara igihe basohotse ndetse bagiye no mu bindi bikorwa by’ikipe bazajya baseruka bambaye ayo makoti ya Rayon Sports ariho n’umuterankunga wabo Skol.

Umunyarwenya Arthur Nkusi yatunguye abamukurikira ku  rubuga rwa Instagram ashyiraho ifoto yigize umukobwa ibintu byatumye  babyibazaho bamwe bavuga ko bidakwiriye , abandi ngo ni mubi, yibagiwe gukuraho ubwanwa n’ibindi. Gusa nkumunyarwenya ibi yabikoze mu rwego rwo gutebya.

Uyu mugabo nawe yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu akenshi batangazwa no kubona ukuntu abona amafaranga yo kujyana mu kabari akitereka icupa yiyibagije amasogisi afite uko ameze yarangiza nawe agakura inkweto akagereka akaguru ku kandi nkaho byose bitunganye., bamwe bati iyo ufite icyaka bimwe ntibiba bikureba.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger