AmakuruImyidagaduro

Amafoto y’ibyaranze igitaramo Gakondo Acoustic Gala. Mavenge Sudi na Sophie Nzayisenga bahuriyemo

Mavenge Sudi umuhanzi wakanyujijeho mu bihe byahise  n’umukirigita nanga Sophie Nzayisenga bashimishije abitabiriye igitaramo cya  Gakondo Acoustic Gala.

Iki gitaramo cyabereye mu Kiyovu ahitwa Impact Hub cyitabiriwe aha nini n’urubyiruko rwasusukijwe n’abahanzi batandukanye barimo abakibyiruka bafite ubuhanga mu muziki gakondo ndetse n’abawurambyemo bawufitemo ibigwi.

Mavenge Sudi yari yitwaje itsinda ryitwa “Urukatsa” rimufasha kuririmba no gucuranga ryiganjemo abo mu muryango we , Mavenge yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere zirimo “Ku munini”, “Gakoni k’abakobwa” n’izindi yavangagamo z’abahanzi bo ha mbere.

Sophia Nzayisenga umugore umaze imyaka irenga 30 uzwi cyane mu gukirigita umurya w’inanga, na we yataramiye abitabiriye iki gitaramo biratinda ndetse atuma benshi bizihirwa bitewe n’uburyo yakoraga mu mirya y’inanga yari yitwaje. Yacurangaga imwe mu mirya y’izo yakoze zakanyujijeho zirimo iyitwa “Inganji” n’izindi…

Abahanzi barimo Audia Intore, Victor Rukotana ndetse na Ange & Pamela bafatanya baririmbye indirimbo zitandukanye zikumbuza abitabiriye ubuhanga bw’abakurambere mu muziki gakondo w’u Rwanda by’umwihariko basoza bafatanyije indirimbo yitwa “Amararo” ya Masamba.

Mavenge Sudi na Sophia Nzayisenga  nyuma y’igitaramo bavuze ko binejejwe no kubona   urubyiruko ari rwo rwari rufite umubare munini kuruta abantu bakuze, bitabira kuza kureba imbyino n’indirimbo bya kinyarwanda. bemeza ko bikomeje byaba intambwe nziza yo gukundisha abato iby’umuco nyarwanda

Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro  ya kabiri cyaje kuzamo ibibazo byatumye kirangira bitunguranye kubera impamvu z’urusaku , inzego z’umutekano zavugaga ko rubangamye ndetse binatuma Alyn Sano ataririmba bitwe n’uko ibyo byabaye atarinjira ku rubyiniro.

Mavenge yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere zirimo “Ku munini”, “Gakoni k’abakobwa”
Mavenge yanyuze benshi cyane
Mavenge Sudi na Mustapha Kido umwe mubategura iki gitaramo

Mavenge Sudi muri iki gitaramo yari kumwe n’itsinda ry’abamucurangira barimo n’abana be
Uncle Austin wari witabiriye iki gitaramo yanyujwe n’imiririmbire ya Mavende Sudi
Sophia Nzayisenga yashimishije benshi
Sophia Nzayisenga ubwo yacurangaga imwe mu mirya y’izo yakoze zakanyujijeho zirimo iyitwa “Inganji”.

Ange na Pamela abanyamuziki b’impanga bashimishije abitabiriye iki gitaramo Gakondo Acoustic Gala
Abakobwa babiri b’impanga aribo Ange na Pamela bamaze kubaka izina mu muziki gakondo
Ruti Joel (Mubyara wa Jules Sentore) yaririmbye iyitwa “Sinakwanze” na “Sinarinzi” zabiciye hambere.
Uyu musore Yanaririmbye “Warakoze” ya Jules Sentore.
Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo Mama Cita yakoranye na Uncle Austin nawe yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Ruti Joel,Victor Rukotana, Audia Intore ndetse na Ange & Pamela bafatanya baririmbye indirimbo zitandukanye zikumbuza abitabiriye ubuhanga bw’abakurambere mu muziki gakondo w’u Rwanda, bafatanyije indirimbo yitwa “Amararo” ya Masamba.
Abitabiriye iki gitaramo, banataramiwe n’umusizi Bahati Innocent
Umusizi Bahati Innocent wavuze imivugo itandukanye irimo iy’urukundo n’ivuga ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’ubwo abantu basaga naho batari benshi nkuko byari byitezwe

Imyambarire yaranze bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo

Uncle Austin witabiriye igitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger