AmakuruImikino

Amafoto yaranze umukino w’Ububiligi n’Ubuyapani utabonye

Ikipe y’igihugu y’Ububiligi yabaye ikipe ya gatandatu ikatishije tike ya 1/4 mu mikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru gikomeje kubera mu gihugu cy’Ubuurusiya, nyuma yo gutsinda bigoranye Ubuyapani ibitego 3-2 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza.

Ni umukino wari unogeye ijisho kuko amakipe yombi yashyize umupira hasi agakina, nta yugarira izamu ryayo. Ni umukino kandi utarimo guhangana gukomeye nk’uko indi twagiye yubona yagenze.

Ikinyabupfura n’ubworoherane ku mpande zombi byagaragariraga buri wese.

Muri rusange amakipe yombi yagerageje gusatirana mu gice cya mbere cy’umukino, gusa iminota 45 irangira nta yiteye mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri kikimara gutangira(ku munota wa 48) Abayapani bahise bafungura amazamu bafashijwe na Genki Haraguchi, ku mupira wari uturutse kuri Gaku Shibasaki.

Nyuma y’iminota 4 Ababiligi barwana n’uko bakwishyura iki gitego, Takashi Inui yahise atsindira Abayapani igitego cya 2, ku mupira yari ahawe na Shinji Kagawa.

Ikipe y’igihugu y’Ababiligi ntiyacitse intege yakomeje kwataka, Abayapani na bo ntibasubira inyuma nk’uko andi makipe abigenza iyo yamaze gutsinda, bakomeje gukina umukino wabo usanzwe.

Ku munota wa 69 Jan Vertonghen yahise afungurira Ababiligi amazamu, ku mupira yateye n’umutwe asa n’aho ashaka bagenzi be ugahita wigira mu zamu.

Nyuma y’iminota 5 Marouane Fellaini wari winjiye mu kibuga asimbuye Dries Mertens, yahise atsindira Ababiligi igitego cya kabiri n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Eden Hazard.

Ku munota wa 90+4 Nacer Chadli wari winjiye asimbura Yannick Fereirra Carasco yatsindiye Ababiligi igitego cya gatatu, cyatumye biyongera kuri France, Uburusiya, Croatia, Brazil na Uruguay zamaze gukatisha tike ya 1/4.

Kubahana biri mu byaranze uyu mukino.

Abayapani bishimira igitego cya kabiri.
Takashi Inui yishimira igitego.
Yūya Ōsako ahanganye na Tobi Alderweireld.
Ababiligi bishimira igitego cya kabiri.
Tibbo Courtois n’umutoza we Martinez basabagiwe n’ibyishimo.
Shinji Kagawa yigaragaje cyane muri uyu mukino.

Abayapani bashimira abafana babo nyuma y’umukino.

Roberto Martinez utoza Ububiligi ashimira Shinji Kagawa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger