AmakuruImikino

Amafoto yaranze ibirori by’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi utabonye

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus yaraye yegukanye igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyaberaga mu Burusiya, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Croatia ibitego 4-2.

Mario Mandzukic ni we wabanje kwitsinda igitego ku ruhande rwa Croatia, Antoine Griezman atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti, Paul Pogba atsinda icya gatatu, mu gihe Kylian Mbappe ari we watsinze agashinguracumu ku munota wa 65 w’umukino.

Ku rundi ruhande, Croatia yatsindiwe na Ivan Perisic ndetse na Mario Mandzukic watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 69 y’umukino, ku makosa akomeye y’umuzamu Hugor Loris usanzwe ari na kapiteni w’Ubufaransa.

Abafana ba Croatia bakurikiraniraga uyu mukino mu murwa mukuru Zagreb.
Lorent Koszcierny utarabashije gukina igikombe cy’isi kubera imvune ari kumwe na Steven Mandanda.
Perezida Emmanuel Macron W’ubufaransa ashimira Luka Modric.
Perezida Kolinda wa Croatia na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu mwambaro wa Croatia.
Mme Kolinda uyobora Croatia ashimira abakinnyi b’igihugu cye.
Luka Modric ashimirwa na Kolinda uyobora Croatia.
Abakinnyi ba Croatia bajya kwambara imidari.
Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yishimira igitego.
Perezida Macron na Kolinda wa Croatia,
Luka Modric n’utwana twe.
Kapiteni Luka Modric na Ivan Raktic.

     

Twitter
WhatsApp
FbMessenger