AmakuruImyidagaduro

Amafoto y’abasore 5 batsindiye guhagararira intara y’uburasirazuba muri Mr.Rwanda

Abasore 5 nibo batsindiye guhagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda (Mr Rwanda 2022) ririmo kuba ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere, ryahereye Iburasirabuza hashakwa abasore bazahagararira iyi Ntara, aho igikorwa cyo kubatoranya cyabereye kuri Deleva Hotel i Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022.

Mu basore biyandikishije guhagararira Intara y’Iburasirazuba, bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza, umuyobozi w’inzu y’imideli ya Sunday Entertainment ari na we wayishinze, Sunday Justin na Sebudwege Chear umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency Ltd ari nayo yateguye iri rushanwa rya Mister Rwanda 2022.

Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka bagasubiza ibisubizo babajijwe, abasore batanu barimo Rukundo Dismas muri Nzeri 2021 wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International akabasha kwegukana ikamba ry’umusore ugaragara neza, ni bo babashije kurenga ijonjora ry’ibanze rya Mr Rwanda bahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze ryabereye Iburasirazuba, rizakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 i Musanze hashakwa abahagararira Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, 28 Werurwe 2022 hazaba hatahiwe Akarere ka Huye hashakwa abahagararira Intara y’Amagepfo ni mu gihe amajonjora y’ibanze azasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki ya 30 Werurwe 2022 hashakwa abahagararira Umujyi wa Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger