AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amafoto-Uko byari byifashe ubwo hatangwaga ibihembo ngarukamwaka ku bahize abandi muri ruhago

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri ni bwo i London mu bwongereza hatanzwe ibihembo by’abahize abandi muri ruhago mu mwaka wa 2017/2018. Umunya Croatia Luka Modric ukinira Real Madrid ni we wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu bagabo.

Ni nyma yo guhiga Cristiano Ronaldo na Mohammed Salah bari bahanganye.

Mu bindi bihembo byatanzwe: Didier DesChamps yatowe nk’umutoza w’umwaka mu bagabo, Reynald Pedros watwaranye Champions League na Lyon aba umutoza w’umwaka mu kiciro cy’abagore, mu gihe  Marta w’umunya Brazil-kazi ari we wabaye umukinnyi w’umwaka mu bari n’abategarugori.

Umuzamu w’umwaka yabaye Thibaut Courtois wa Real Madrid, umufana w’umwaka aba abafana b’ikipe y’igihugu ya Peru, igitego cy’umwaka kiba icyo Mohammed Salah yatsinze Liverpool ikina na Everton, na ho uwagaragaje Fair Play kurusha abandi aba Lennart Thy. Uyu icyo yakoze cyatumye ahabwa iki gihembo, ni uko yanze gukina umukino wa shampiyona ikipe ye ya PSV yari ifite muri Werurwe 2017, akajya guha amaraso umurwayi byagaragaraga ko ari mu nzira zo gupfa bikarangira anamurokoye.

N’ubwo atigeze akina uyu mukino, Thy byarangiye anatowe nk’umukinnyi mwiza wawugaragayemo.

Kylian Mbappe yatowe nk’umukinnyi muto wahize abandi.

Ikipe y’umwaka wa 2017/2018.
Luka Modric, umukinnyi w’umwaka mu bagabo.
Marta, umukinnyi w’umwaka mu bagore.

Abakinnyi ba Real Madrid bari kumwe na boss wabo, Florentino Perez.
Sergio Ramos ari mu kipe y’umwaka.
Mo Salah yahembwe nk’uwatsinze igitego kiza.
Modric n’umuryango we nyuma yo kwandika amateka.

Luka Modric ari kumwe na Boss we.
Didier Drogba ashyikiriza Mo Salah igihembo.
Umuzzamu w’umwaka.
Kylian Mbappe, umukinnyi mwiza ukiri muto.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger