AmakuruPolitiki

Amadeni Ibihugu by’Afurika bifata hanze yikubye Kabiri

Imyeenda y’ibihugu bya Afurika bifata hanze yikubye inshuro kabiri mu myaka ibiri ishize nk’uko bitangazwa na Raporo nshya ivuga ku madeni y’ibihugu bya Afurika.

Mu mwaka wa 2015 amadeni y’ibihugu bya Afurika yari kuri 5.9% hashingiwe ku misoro ibihugu byinjiza ariko yikubye kabiri mu mwaka wa 2017 agera kuri 11.8%.

Iyi raporo ivuga ko 20% by’amadeni ibihugu byishi bya Africa bifite biyahabwa n’Ubushinwa kandi 17% by’inyungu  yishyurwa ku madeni ngo ijyanwa n’Ubushinwa. Kugeza ubu ngo hari impungenge  ko Ubushinwa buzagumya kuguriza ibihugu by’Afurika kubera ko bikenera amadeni menshi yo kubakisha ibikorwa remezo bitandukanye.

Ikompanyi y’abongereza ishinzwe gucunga imyenda(Jubile dept Campain) yavuze ko igice kinini cy’amadeni ibi bihugu bifite ari ayo byafahe muri Bank y’isi ndetse n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe imari.

Iyi kompanyi y’abongereza Jubile dept Campain  ikomeza ivuga ko i hashyirwaho amategeko yihariye agena uburyo imyenda ikwiye guhabwa ibihugu by’Afurika atabishyize mu kaga.

Muri uyu mwaka ikigega mpuzamahanaga cy’imari FMI cyaburiye Afurika ku nguzanyo z’amahanga zimwe na zimwe ifata kandi zitari ngombwa. Dufashe urugero rwa hafi ikinyamakuru umuseke kivuga ko Itsinda ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, nyuma y’icyumweru rigenzura mu Rwanda ryatangaje raporo ivuga ko imyenda y’u Rwanda ikomeje kuzamuka aho yari igeze hafi kuri 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu “GDP” (2016-17).

Gusa mu magambo ye uwari Minisitiri w’Imari n’igenamigambi mu Rwanda Amb. Claver Gatete ubu wahinduriwe imirimo  ni Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko imyeenda itera ibibazo iyo igeze hejuru ya 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bityo igipimo cy’umwenda u Rwanda rwariho ntampungenge biteye kuko bikiri munsi ya 50 ku ijana.

Iyi raporo ivugako ukwiyongera kw’amadeni ku bihugu by’Afurika kwatangiye mu  2001 bikazamuka cyane mu 2008 bitewe n’impamvu zo kwikopesha ahantu henshi hatandukanye, ibyo byakurikiwe no gutakaza agaciro k’ifaranga n’ibicuruzwa  byo muri Afurika mu 2014 idorali ry’Amerika rirushaho kugira agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger