AmakuruImyidagaduro

Amabandi 3 yatawe muri yombi ashaka gucucura urugo rwa David Beckham

Abajura 3 bari biyambitse mask batawe muri yombi na polisi, nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’uwahoze ari igihangage mu mupira w’amaguru David Beckham n’umugore we Victoria bashaka kwinjira mu nzu ngo bacucure uyu muryango.

Abasore batatu bafashwe bari bitwaje ibikoresho bikomeye bibafasha kwinjira mu mutamenwa w’inzu w’uyu musore bivugwa ko ufite agaciro ka Miliyoni 6 z’amayero, bahise batabarizwa kuri polisi kugira bakorweho iperereza.

Bivugwa ko aba bajura binjiye baciye murihumye abarinzi bake b’iki gihangage, binjira mu rugo nyuma baza gufatwa amashusho na CCTV camera, yabagaragaje bica idirisha bashaka kwinjira mu nzu.

Urugo rwa Beckham rwibasiwe n’amabandi mu gihe we n’umugorewe Victoria n’abana babo  Romeo, Cruz na Harper bamaze iminsi igera kuri ine muri Australia aho bagiye mu butembere mu gihe hari hashyize igihe hari amakuru avuga ko Victoria na Beckham bashobora gutandukana.

Bisanzwe bivugwa ko David Beckham mu buzima bwe bwa buri munsi adakunda kugira abarinzi benshi kuko aba yifuza ko abantu bamufata nk’umuntu usanzwe muri bo, bakarekera kumwikangamo umuntu w’igitangaza.

Hellomagazine.com yatangaje ko kuba urugo rwa Beckham rwari rwatewe n’amabandi, byatumye uyu mugabo afata ingamba nshya zo kongera abarinzi b’urugo n’umutekano we bazajya bamufasha kurwanya akavuyo kamabandi mu rugo rwe.

Beckam na Victoria bari muri Australia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger