AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze kubonera ibyangombwa rutahizamu witezweho gusimbura Mbondi na Diarra

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubonera ibyangombwa rutahizamu Michael Sarpong w’umunya-Ghana iheruka gusinyisha kugira ngo ayifashe ku ruhande rw’ubusatirizi bwayo.

Uyu musore uzwi ku kazina ka Balotelli yakiniye Rayon Sports imikino 3 kuva yayigeramo, gusa ntiyagaragaye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ikipe ye yatsinzemo Etincelles kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Mu mikino 3 uyu musore w’imyaka 22 yakiniye Rayon Sports, yayitsindiye igitego 1 yabonye ubwo Rayon Sports yari yanganyaga 1-1 na Gasogi United, mu mukino wa gicuti wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Michael Sarpong wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports, yitezweho kuziba icyuho cya ba rutahizamu: Ismailla Diarra na Christ Mbondi bamaze gutandukana na Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger