AmakuruImyidagaduro

Ama G yikomye P Fla avuga ko Hip Hop atari iya Se cyangwa iya Nyina(Video)

Mu minsi umuraperi P Fla aherutse kwifatira ku gahanga mugenzi we Ama G avuga ko uyu muhanzi atari umuraperi kuko nta n’indirimbo n’imwe ya rap yakoze, ngo uretse ibi kandi ntabwo azi injyana aririmba.

Umuraperi Ama G The Black nawe nyuma y’uko mugenzi we P Fla avuze aya magambo yose, uyu musore yamusubije ko nta burenganzira afite bwo kuvuga ko yica injyana kuko atari iya se cyangwa iya nyina.

Mu magambo yuzuye umujinya mwinshi n’uburakari, Ama G The Black yibukije uyu muraperi ko we ari umuraperi kandi ko iyo njyana yiyitirira atari iya se cyangwa nyina.

Yagize ati”Njyewe nkora Hip Hop, ariko P Fla ababazwa n’iki? Hip Hop ni iya se cyangwa ni iya nyina? Ibintu baba bavuga ni ibiki? Nta gitutu bagomba kunshyiraho, ababazwa ni iki biramureba? Ntangirana na we se njye turi mu itsinda rimwe? Aje afunguwe atangiye gutondagira umuntu.”

Ngo ibyo kuvuga ngo baramutereranye mu gukora injyana ya Hip Hop, Ama G avuga ko ntabyo amutereranamo kuko batavukana.

Yagize ati”Mutererana se njye mvukana na we? Njye ndi impanga ye? Yatereranywe n’abamuhaye ibyo bintu. Nk’aho yakababajwe n’umuryango we, abana be yabyaye cyangwa wenda ko atarimo gutumirwa mu bitaramo arimo kubabazwa na Ama G? arababara araturika umutima.”

Yakomeje avuga ko akwiye kugendera mu nzira ze na we akagendera mu ze yimusanga mu murongpo yahisemo.

Uku gushyamirana kwa Ama G na P Fla kwatangijwe na P Fla mu ntangiriro za Kamena 2019 ubwo yatangarizaga muri TV10 ko uyu muhanzi atari umuraperi ndetse ko nta n’injyana n’imwe azi aririmba.

Reba Video

https://youtu.be/C-go4QhVmFw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger