AmakuruImyidagaduro

Ally Soudy na Shaddy Boo nibo bazayobora ibirori byo kwakira Jay Polly umaze igihe afunze

Jay Polly umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda amaze igihe cy’amezi atanu afungiye i Mageragere aho ari mu gihano nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo. Uyu muhanzi usigaje iminsi mike ngo ave muri gereza yateguriwe igitaramo cyo kumuha ikaze mu gihe azaba afunguwe.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibitaramo (MC) Ally Soudy umaze igihe kinini yibera muri Amerika na Shaddy Boo umwe mu banyarwandakazi bakurura abantu benshi kumbuga nkoranyambaga nibo bazayobora igitaramo cyateguriwe kwakira umuraperi Jay Polly.

Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Mutarama 2019, kizagaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly n’aba Djs bakomeye barimo Dj Lenzo ndetse na DJ Phil Peter. ubwe azaba ari muri ibi birori bizabera kuri Platinum Club i Kibagabaga.

Ally Soudy yavuye mu Rwanda tariki ya 6 Ugushyingo 2012, yimukanye n’umugore we Umwiza Carine bafitanye amateka adasanzwe mu rukundo rumaze imyaka 16. Akunze kugaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Byari bimaze igihe bivugwa ko uyu muraperi nafungurwa azahita yakirwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane usa ntabwo abayobozi bayo baremeza neza aya makuru ahubwo. ni bwo bwahise butegura n’igitaramo cyo guha ikaze uyu muraperi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) n’ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza yabo.

Ally Soudy Umunyamakuru wamamaye cyane atarava mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ibitaramo (MC) azayobora iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly
Shady Boo
Tuyishime Joshua [Jay Polly] amaze igihe cy’amezi atanu afungiye i Mageragere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger