Imikino

Ali Nassoro wasifuriye LLB na Rayon Sports yahagaritswe na ZFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zanzibar (Zanzibar Football Association) ryafashe icyemezo cyo guhagarika Ali Nassoro wasifuye umukino wa LLB na Rayon Sports, nyuma y’ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF.

Uyu mugabo ukomoka muri Zanzibar yasifuye umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league hagati ya Lydia Ludic Academique y’I Burundi na Rayon Sports, umukino warangiye Rayon Sports itsindiye LLB I Burundi igitego 1-0, inahita iyisezerera muri iyi mikino.

Uyu mukino Rayon Sports yawutsinze ku gitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino humvikanye amakuru avuga ko abayobozi ba Rayon Sports baba bagerageje guha abasifuzi bayoboye uyu mukino mbere y’uko uba, ibintu CAF yahise itangizaho iperereza ku buryo bwihuse.

CAF kandi yanandikiye abandi basifuzi bakomoka muri Tanzania bayoboranye umukino na Nassoro, Rayon Sports na LLB cyo kimwe n’amashirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda cyo kimwe na Tanzania mu rwego rwo kuyifasha gukora iperereza. Haniyongeraho kandi Grandmore Mozambi ukomoka muri Zimbabwe, uyu akaba yari komiseri w’uyu mukino.

Aganira na Futaa.com, Bakari Cheupe uyobora ZFA yavuze ko uyu musifuzi yahagaritswe mu rwego rwo gufasha CAF gukora iperereza.

Ali Bakari ‘Cheupe’, umuvugizi wa ZFA yatangarije Futaa.Com yanditse iyi nkuru ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufasha CAF gukora iperereza irimo nta kiyibangamiye.

“Twamwandikiye ibaruwa, tumubwira ko tumuhagaritse mu gihe gito kugeza ubwo CAF izaba isoje iperereza ryayo ku basifuzi bane. Nta mukino ubu yemerewe kuyobora hano muri Zanzibar.”

Ali Nassoro wayoboye umukino wo kwishyura hagati ya LLB na Rayon Sports.

Ali Nassoro ni umwe mu basifuzi bayoboye umukino wa LLB na Rayon Sports wabereye i Bujumbura mu kwezi gushize, aho yari afatanyije na bagenzi be batatu bo muri Tanzania: Frank John Komba, Soud Idd Lila na Israel Omuningi Njunwa Mujuni.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger