AmakuruImyidagaduro

Akon yiyongereye kurutonde rw’abahanzi bashaka kuzayobora America

Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Aliaume Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka AKON ubwo yari mu mu birori ngarukamwaka ‘One Young World Summit’  yavuze ko yiteguye gutanga kandidature yo kwiyamamariza kuobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu  mugabo w’imyaka 51 y’amavuko  abantu batunguwe no kumva avuga  ibi  abari bitabiriye ibyo birori bya One Young World Summit bamukomera amashyi  cyane.

Yagize ati “Ndabizi bishobora gufatwa nk’ubusazi  ariko reka mbabwire  munshyigikire nzashyire kandidature  yanjye  mubazahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika”

Akin ntiyigeze avuga umwaka azatanga iyo kandidature ye “Ni mutekereze rero kuri uriya munsi nzaba natowe  nzatuma buriwe amenya ko urugendo  rwatangiriye hano  muri iyi nama  ngaho mureke rerro dutangire urugendo rwo kwiyamamaza munyamamaza.”

Akon nimwe  mubagize akana ka One Young World aho muri ibi birori bavuze  ku ngingo yo guhangana n’ubukene ndetse  nizamuka ry’ubukungu ku Isi.

Akon watangiye umuziki muri 2003, afite umushinga yise ‘Lighting Africa Foundation’ yashinze muri 2014, aho afite intego yo gucanira ingo zigera kuri miliyoni 250 zibarizwa ku mu gabane wa Afurika.

Muri Kamena, 2018 yahawe ubutaka bwa hegitari 2000 na Perezida wa Senegale, Akon avuga ko agiye kuzahubaka umudugudu w’icyitegererezo.

Muri Amerika Akon siwe wenyine mubantu bazwi cyane waba uvuze ko azimamaza kuyobora amerika dore ko hari abandi  bavuze ibi nka Kanye West usigaye witaw Ye , The Rock(Dwayne Johnson) , Will Smith , n’abandi

Akon muri iki gihe asigaye akunze kugaragara mu nama zitandukanye zishakira inyungu abababaye , urubyiruko , guhangana n’ubukene n’ibindi bikorwa byiterambere

Akon ubwo aheruka mu Rwanda mu nama ya Youth Connekt Africa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger