Amakuru ashushyeUrukundo

Agasaro Nadia yavuze amagambo akomeye ku mugabo we Riderman bamaze imyaka 3 babana

Agasaro Farid Nadia na Gatsinzi Emery bamaze imyaka 3 basezeranye kubana akaramata ndetse kugeza ubu nta kibazo kiri mu rugo rwabo, ibi ni byo byateye Agasaro Nadia gutera imitoma umugabo we avuga ko kuva yagera ku Isi nta byishimo yabonye biruta ibyo yahawe n’umuraperi Riderman.

Ibi Nadia yabikoze atera imitoma umugabo we Riderman yashyize ku rubuga rwa Instagram ubwo yavugaga ko yishimira imyaka 3 amaze abana na Riderman.

Yagize ati:”Ntamahirwe nigeze aruta ayo kukugira nk’urukundo rw’ubuzima , ndagukunda kandi niko bizahoraho.16/08/2018 [ ashyiramo utumenyetso tw’imitima] warakoze kuri byose unkorera umunsi ku munsi. Unsenderezamo ibyishimo kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe … Uri umugabo mwiza mu mpande zose Imana ijye ihora iguha umugisha rukundo rwanjye ngukunda byimazeyo uruzirimbereka. Turi kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu tumaze tubanye.”

Agasaro Nadia yarushinganye na Riderman nyuma y’uko uyu muraperi w’igaruriye imitima ya benshi kugeza n’ubu yari amaze gutandukana na Asinah. Aba bombi bari ibyamamare kuko na Nadia yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali.

Agasaro na Riderman basezeranye tariki ya 16 Kanama 2015, bakundanye mu minsi uyu muraperi yakundanaga na Asinah Mukasine bari bamaranye imyaka umunani basangira akabisi n’agahiye gusa byarangiye Riderman ateye umugongo Asinah .

Kuva icyo gihe Asinah yababajwe no kuba atandukanye na Riderman ndetse akajya akora ibintu bamwe bakavuga ko yagize ihungabana , mu kiganiro aherutse kugirana na Teradignews, Asinah yavuze ko yababaye ariko ubu byarangiye ndetse akaba yarabonye undi mukunzi w’umuzungu.

Ubutumwa bwa Agasaro atera imitoma umugabo we Riderman

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger