AmakuruImyidagaduro

AFRIMMA 2018: Abahanzi ba Uganda na Kenya nibo baserukiye neza akarere ka Afurika y’Uburasirazuba

Mu bihembo bya AFRIMMA(African Muzik Magazine Awards) bihemba abanyamuziki bitwaye neza ku mugabane wa Afurika byatangiwe muri Amerika mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas, abahanzi bo mu Rwanda na Tanzania bari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo nta n’umwe wabashije kwegukana igihembo mu gihe Kenya na Uganda bo babashije kubonamo ibihembo.

Ku ruhande rwa Kenya , umuraperi Khaligraph Jones bakunze kwita Papa Jones yahawe igihembo cy’umuraperi mwiza  w’umwaka 2018 , aho yari ahanganye n’abahanzi Olamide, Zoro  Phyno(bo muri Nigeria), Sarkodie wo muri  Ghana,  Tha Dogg wo muri Namibia, Casper Nyovest, Shane Eag  Nasty C bo  muri Afurika y’Epfo na MHD wo muri Guinea.

Undi muhanzi wo muri Kenya wegukanye igihembo ni umuhanzi witwa Papa Dennis wabashije gutsindira igihembo cy’umuhanzi uririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w’umwaka (Best Gospel Artist of the year).

Mu gihugu cya Uganda umuhanzi Eddy Kenzo Sheebah Karungi na Ykee Benda nibo begukanye ibihembo muri AFRIMMA(African Muzik Magazine Awards) , aho Eddy Kenzo yatwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo mu karere ka Afurika yUburasirazuba (East African Artiste of the Year) ahigitse Diamond Platnumz , Alikiba  n’abandi.

Ykee Benda we yahawe igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka (African Newcomer artist of the year). Undi ni Sheebah Karungi wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu karere ka Afurika yUburasirazuba  ahigitse abandi barimo Charly na Nina na Butera Knowless bo mu Rwanda, Victoria Kimani (Kenya), Vanessa Mdee (Tanzania), Leyla Kayondo (Uganda), Rema (Uganda), Akothee (Kenya), Nandy (Tanzania),na Juliana Kanyomozi (Uganda).

Sherrie Silver nawe wari uhagarariye u Rwanda muri ibi bihembo cyiciro cy’abayoboye imbyino bitwaye neza muri Afurika ntiyahiriwe n’ibi bihembo , igihembo cyahawe Didi Emah ukomoka muri Nigeria

Tugiye ku bandi bahanzi bo hanze ya karere ka Afurika y’uburasirazuba , Nigeria ni cyo gihugu gisa nikiyoboye umuziki wa Afurika kuko ari yo gifitemo ibihembo byinshi, mu batwaye ibihembo barimo Yemi Alade  wahawe igihembo igihembo cy’umuhanzi w’umugor w’umwaka (Best female artist of the year),  Wizkid nwe yahawe igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Song of the year)  igihembo akesha indirimbo “Soco”.Mr. Flavour  yahawe  igihembo cya Humanitarian Award.

Muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umuhanzi Fally Ipupa  yegukanye ibihembo bibiri  birimo Leadership in Music Award  na  Artist of the Year (Umuhanzi w’umwaka).

Khaligraph Jones

Igihembo cyahawe Eddy Kenzo
Fally Ipupa umuhanzi w’umwaka muri Afurika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger