AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Afghanistan: Abataliban bakajije ibitero kugeza ubwo bafashe igice kinini cy’umujyi ukomeye

Abarwanyi b’ Aba Taliban bbigambye kugaba ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bya Afghanistan aho batangaje ko ubu bamaze kwigarurira umujyi wa Sheberghan w’intara ya Jawzjan iri mu majyaruguru y’iki gihugu.

Umuvugizi wa Minisiteri w’Ingabo wa Afghanistan yabwiye BBC ko ingabo za leta zari zikiri muri uwo mujyi kandi ko umwanya wose zishobora kwirukana aba Taliban.

Ni umurwa mukuru w’intara wa kabiri wigaruriwe n’izi nyeshyamba, nyuma ya Zaranj y’intara ya Nimroz iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba yigaruriwe ku wa gatanu.

Ni igihombo gikomeye ku ngabo za leta, mu gihe intambara zikomeje mu gihugu cyose.

Hari kandi amakuru avuga ko intara za Kunduz mu majyaruguru, hamwe na Lashkar Gah mu majyepfo zirangwamo intambara zikomeye.

Izi ntambara zitangiye kwiyongera muri Afghanistan nyuma y’aho ingabo za Amerika n’izindi mpuzamahanga zitangiriye kuva muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze.

Kuva mu myaka irindwi ishize, aba Taliban bateye intamwe ikomeye kandi ku muvuduko udasanzwe, aho bagenda bigarurira ibice binini hagati mu gihugu, ubu bakaba barimo bashaka kwigarurira imijyi ikomeye.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger