AmakuruAmakuru ashushye

#AFCON2022 : Icupa ry’amazi intwaro umunyezamu wa Misiri yakoreshaga mu gukuramo Penaliti

Abakurikiye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika wahuje ikipe y’igihugu ya Senegal na Misiri(Egypt) batashye bibaza icyari  mu icupa umunyezamu wa Misiri Abou Gabal uzwi nka Gabaski  yari ari gukoresha kuri uriya mukino kubera ukuntu yarihishaga cyane  nyuma byaje kugaragara ko hari ibyari byanditse inyuma ku icupa nanubu bikomeje kwibazwaho na benshi.

Uyu munyezamu Mohamed Abou Gabal uzwi nka Gabaski ni umunyezamu wafashije cyane ikipe y’igihugu ya Misiri(Egypt) mu gikombe cy’Afurika akaba yarigaragaje cyane mu gukuramo penariti.

Dore ko no ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika wabaye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022 ubwo Senegal yegukanaga igikombe Gabaski wa Misiri yongeye kwiyerekana ko ari umuzamu w’umuhanga mugukuramo penariti kuko mu mukino hagati yakuyemo penariti ya Sadio Mane, nyuma nanone muri Penariti nabwo uyu muzamu yakuyemo indi penariti ndetse akomeza gushimangira ko ku bijyanye na Penariti ari umuhangakubera ukuntu yabaga yakurikiye aho bateye.

Benshi batekerezaga ko gukuramo Penaliti byari ubuhanga bwe busanzwe baje kubishidikanyaho nyuma yo kubona icupa yari yitwaje ku uriya mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika.

Bitunguranye nyuma y’uyu mukino nibwo hagaragaye icupa ry’amazi ry’uyu muzamu ririho amazina y’abakinnyi ba Senegal ndetse n’uruhande bakunda guteramo penariti, bityo bigafasha uyu muzamu kumenya aho agana ashaka gukuramo umupira.

Iyo umukinnyi wa Senegal yajyaga gutera Penaliti , uyu munyezamu  Mohamed yabanzaga kureba ku icupa inguni ateramo ubundi akajya mu izamu.

Mu mikino ya 1/2 Misiri yatsinzemo Cameroun, nabwo Mohamed Abou Gabal waje mu irushanwa ari umuzamu wa kabiri, yakuyemo penariti za Cameroun bituma inasezererwa afatwa nk’intwari ya Misiri ibagejeje ku mukino wa nyuma.

Mohamed Abou Gabal yigaragaje cyane mu gukuramo penariti
Icupa ry’amazi ryafashaga Abou Gabal gukuramo Penaliti
Gabaski yakoresheje icupa ry’amazi mu rwego rwo kumenya uruhande abakinnyi barateramo penariti.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger