AmakuruImikino

AFCON: Madagascar yasezereye DR Congo ikomeza gutanga ubutumwa bukomeye

Ikipe y’igihugu ya Madagscar yageze muri 1/4 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, nyuma yo gusezerera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri penaliti 4-2.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Alexandria. Madagascar yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w’umukino ibifashijwemo na Ibrahim Amada, mbere y’uko Cedrick Bakambu yishyurira Abakongomani ku munota wa 21 w’umukino.

Madagascar yongeye kuyobora umukino ku munota wa 77 ibifashijwemo na Faneva Adriatsima, DR Congo yishyura ku munota wa 90 ibifashijwemo na Chancel Bemba Mangulu.

Ni umukino wabimburiye undi wa 1/8 cy’irangiza wo warangiye Algeria igeze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kunyagira Guinea Conakry ibitego 3-0.

Ibitego bya Mohamed Youcef Belaili, Riyad Mahrez na Adam Ounas; ni byo byafashije Algeria gukomeza, ikaba igomba guhurira muri 1/4 cy’irangiza na Barea ya Madagascar.

Iminota isanzwe y’umukino wa Madagascar na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, hiyambajwe iminota 30 ya kamarampaka na yo irangira nta kipe ishoboye kubona igitego. Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti, Madagascar yinjiza penaliti enye kuri ebyiri.

Penaliti za Repubulika iharanira Demokarasi zahushijwe na Marcel Tisserranda na Yannick Bolasie, mu gihe Madagascar yinjije penaliti zayo zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger