AmakuruPolitiki

Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida Museveni yashimiye uburyo yakiriwe na Perezida Kagame

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda Adonia Ayebare wari uzaniye Perezida Kagame ubutumwa buturutse kuri Museveni bugamije ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ayebare akimara gusesekara i Kigali yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro anamushyikiriza ubutumwa yari amuzaniye banagirana ibiganiro byarangiye Adonia Ayebare yishimiye uburyo yakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Museveni wa Uganda yoherereje ubutumwa mugenzi we w’u Rwanda bushingiye ku mubano w’ibihugu byombi utameze neza nyamara byarahoze ari ibivandimwe.

Uganda ishinja u Rwanda gufunga umupaka ku bicuruzwa bituruka muri iki gihugu biza mu Rwanda, u Rwanda narwo rukagaragaza ikibazo cy’Abanyarwanda bafungirwa Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakanakorerwa iyicarubozo gusa buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa.

Ni nyuma y’uko hamaze kuba inama ebyiri zihuza ibihugu byombi n’abahuza barimo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda muri Angola yashyizweho umukono tariki 21 Kanama 2019 ku mubano w’ibi bihugu ariko ntihagire umwanzuro ufatika ufatwa kuri ibi bibazo.

Amb. Adonia Ayebare akoresheje Twitter yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye muri Village Urugwiro byatumye abantu benshi bagaragaza ko iyi yaba ari intangiro yo kongera kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda maze urujya n’uruza rukongera rugasubiraho nk’uko byari bisanzwe.

Mu nama iheruka yabereye i Kampala tariki ya 13 Ukuboza 2019 yari yarangiye nta mwanzuro ufashwe ku buryo Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yari yatangaje ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bigiye gusubizwa mu maboko y’abakuru b’ibihugu.

Amb. Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida Museveni yashimiye uburyo yakiriwe na Perezida Kagame

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger