AmakuruPolitiki

Abimukira bari bitezwe mu Rwanda bavanwa mu Bwongereza basibijwe ku munota wa nyuma

Indege ya mbere yari gukura abimukira ba mbere mu Bwongereza ikabimurira mu Rwanda yasibijwe kuri uyu wa kabiri ku munota wa nyuma.

Igice cya mbere cy’abari kuzana n’indege ya mbere cyavuye ku 130 kiragabanywa kugeza kuri karindwi kuri uyu wa kabiri, hanyuma ku munota wa nyuma nta n’umwe wemerewe itike yo kurira indege hakurikijwe ingingo y’ubuyobozi bushinzwe uburenganzira bwa muntu i Burayi.

Ubu buyobozi bushinzwe uburenganzira bwa muntu buvuga ko nta cyemeza ko abo bimukira nta cyemeza ko imibereho yabo izaba ari myiza kandi batekanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi ngingo yaje ikoma mu nkokora leta ya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Borris Johnson, nyuma y’aho umwunganizi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Liz Truss, ashimangiye ko uko bigenda kose,ari bake bashobora kujya mu Rwanda.

Ubu buyobozi bufite icyicaro muri Strasbourg mu Bufaransa yafashe iyindi ngingo yihuta nk’iyo yo kubuza ko umugabo w’umuyaIraki asubizwa muri Iraki kuko ashobora gukandamizwa igihe agezeyo.

Yasabye ko habaho gutegereza akiyambaza ubuyobozi bwo mu Bwongereza bufite mu nshingajo zabwo gufata umwanzuro wanyuma mu bijyanye n’amategeko itegerejwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Care4Calais ishirahamwe ry’abagiraneza rikorana n’impunzi mu Bwongereza, Ubufaransa no mu Bubirigi ryavuze ko iyi ngingo ishobora gufatwa no kuri aba bandi bateguwe kujyanwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yamaganiye kure abanegura u Rwanda ko atari igihugu gikwiye kwimurirwamwo abo bimukira kuko ruvugwaho ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Abanyaporitike batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda baribajije niba kuzana abo bimukira ari ingingo inoze hashingiwe ku mubare munini w’urubyiruko rw’abashomeri barurimo. Muri abo harimo madamu Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA Umurinzi.

Ijwi ry’Amerika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger