AmakuruImyidagaduro

Abazwi cyane mu muziki wahano mu Rwanda bakomeje kwiyongera mu gitaramo cya Charly na Nina

Abantu bazwi cyane hano mu rwanda bakomeje gutangaza ko bazitabira igitaramo cya Charly na Nina  cyo kumurika Album yabo bise “Imbaraga”.

Iki gitaramo giteganijwe kuba kuya 1 ukuboza 2018 , kizabera mu ihema ryo muri Camp Kigali  nukuvuga mumujyi wa Kigali (Kigai Conference and Exhibition village) .Kwinjira ni amafaranga  ibihumbi bitanu 5000Frw ahasanzwe n’ibihumbi icumi  10 000Frw mu myanya yicyubahiro ariko kandi hazaba hari n’ameza yabantu umunani ku mafaranga ibihumbi 150 000Frw.

Charly na Nina bamaze kwemezako umuhanzi ukomeye cyane mu mateka y’umuziki nyarwanda Mariya Yohana azitabira igitaramo cyabo cyo kumurika album “Imbaraga”.

Kuri Instagram yabo bagize bati: “Twishimira cyane umunyabigwi mu muziki nyarwanda Mariya Yohana, umubyeyi wacu waduhaye igitekerezo twese nkabahanzi, tunejejwe no kuba waremeye ubutumire bwacu.Azaba ahari mu kumurika Album yacu Imbaraga.”

Uretse kuba Mariya Yohana hazaba hari abahanzi batandukanye basazwe bazwi cyane mu gihugu nka ndetse no mu karere nka  Juliana Kanyomozi na Geosteady bo muri Uganda, Big Farious w’i Burundi ndetse n’abandi b’abanyarwanda banyuranye.

Uretse abahanzi ariko kandi hazaba hari nabakobwa beza mu gihugu ni ukuvuga ba Nyampinga bagiye batandukanye bo mu rwanda ndetse no hanze .

Mu bakobwa bamaze kwemezako bazaba bahari ni Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017).C

Charly na Nina ni abakobwa babiri bakorana umuziki bafatanyije na Muyoboke ubagira inama mu kazi kabo , bagiye bamenyekana mu ndirimbo zabo nka Indoro, agatege, face to face nizindi  , izi ndirimbo zose kandi zizaba ziri kuri Album yabo doreko ari nayo yambere bagiye gushyira hanze.

Charly na Nina barasaba abafana babo muri Rusange kuzaza kubashigikira nkuko badahwema kubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi. tubibutseko kwinjira azaba ari ibihumbi bitanu 5000 ahasanzwe ibihumbi icumi  10 000 mu myanya yicyubahiro ndetse n’ameza y’ibihumbi 150 000.

Mariya Yohana azaba ahari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger