AmakuruAmakuru ashushye

Abaturage ba Ukraine bafashije umusirikare w’Uburusiya baranamugaburira afatwa n’ikiniga

Abaturage ba Ukraine bafashe umusirikare w’Uburusiya baramugaburira banamufasha kuvugana n’i wabo afatwa n’ikiniga araturika ararira.

Uyu musirikare yagaragaye ari kunywa icyayi yari ahawe n’abaturage ndetse iruhande rwe yari kumwe n’umugore wamuhaye telefone ahamagara nyina.

Iyi mfungwa y’intambara yasomye telefoni ubwo yumvaga ijwi rya nyina,iraturika irarira.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter,yerekanye abanya Ukraine bagira bati: “Aba basore, ntabwo ari amakosa yabo. Ntabwo bazi impamvu bari hano.

“Bakoresha amakarita [amerekezo] ashaje, barazimiye.”

Amashusho y’uyu musirikare ari kurira yasangiwe kuri Twitter yerekana abanya Ukraine bamuha ibiryo nyuma yo kumanika amaboko.

Kuri aya mashusho handitseho ngo: “Basirikare b’Abarusiya,mumanike amaboko, abaturage ba Ukraine biteguye kubagaburira, mumanike amaboko.”

Amakuru avuga ko hari ingabo za Vladimir Putin zacitse intege zihunga intambara yo muri Ukraine zitanga zitarwanye.

Indi nkuru bisa

Abahanga bavuze uko perezida Putin ashobora kuzisanga nyuma y’intambara muri Ukraine

Hari amashusho yagaragaje abasirikare b’Abarusiya bari kurira kuko bavuga ko batazi icyo bategereje muri Ukraine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger