Amakuru ashushyeUmuco

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda basabye Abanyarwanda imbabazi ku makosa bakoze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere  tariki ya 19 Gashyantare 2018 nibwo Teradignews.rw yakoze amshusho [Cartoon] agaragaza umukobwa ari gukamira mu kadobo kavamo isabune ya OMO maze bitera impaka abantu benshi kugeza ubwo bavugaga ko abategura irushanwa rya Miss Rwanda bica amuco nkana.

Ku cyumweru tariki ya 18 Gashyantare, nibwo hagaragaye ifoto y’umukobwa umwe mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ari gukama inka, aha yakamiraga mu kadobo kavamo isabune ya OMO mu cyimbo cyo gukamira  mu gikoresho cyabugenewe mu muco Nyarwanda[Icyansi].

Nkuko Rwanda Inspiration Backup babitangaje , iyi foto  yafotowe ubwo bari mu karere ka Bugesera ahitwa Gashora ubwo bari bagiye gusura  aha hantu hasanzwe hakorerwa ubworozi.

Bimwe mubyo banenze, hanenzwe imyambarire yaba bakobwa ndetse no kuba barakamiye mu ndobo mu gihe bagombaga gukoresha igikoresho cyabugenewe kuko umuco uri mubiranga iri rushanwa, bimwe mu byo bagenderaho ni Umuco , ubwiza n’ubwenge.

Ibi bikimara kuba, Rwanda Inspiration Backup yahise isaba imbabazi Abanyarwanda ivuga ko  itakwica umuco kandi ari kimwe  mu nkingi ikomeye mu ngamba z’igikorwa cyo gutora  Nyampinga w’u Rwanda, aha ngo harimo  no guteza  imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’ u Rwanda.

Ibi bije nyuma yuko Rutangarwamaboko usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza,  aherutse gutangaza ko asanga umukobwa ubaye Miss Rwanda atakagombye kwitwa Nyampinga w’u Rwanda ngo kuko Nyampinga atiyamamaza ngo atorwe kandi ntabwo avuga imigabo n’imigambi yakora . Tubibutse ko mu ijoro ryo kuwa 18 Gashyantare 2018, abakobwa bahize abandi bagahigura mu gitaramo cyabere i Nyamata. Umupfumu Rutangarwamaboko yanakomeje avuga ko aba bakobwa usanga aribo bakora ibidashimisha Imana y’i Rwanda.

Iyi niyo foto abantu benshi banenze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger