AmakuruInkuru z'amahanga

Abasirikare ba Uganda bicaniye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia

Abasirikare bane b’igihugu cya Uganda bicaniye muri Somalia aho bari mu butumwa ko kubungabunga amahoro, nyuma yo kurasana ubwabo mu buryo bw’amayobera.

Ni ibyemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Richard Karemire, ubwo ChimpReports dukesha iyi nkuru yamubazaga iby’aya makuru ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu.

Brig. Karemire yavuze ko uku kurasanye kwabereye ku birindiro by’ingabo za AMISOM bihereye i Mogadishu, ahakambitse umubare munini w’ingabo zagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Ni ubwa mbere abasirikare ba Uganda barasana ubwabo kuva muri 2007 ubwo iki gihugu cyatangiraga kohereza abasirikare bacyo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia yashegeshwe n’intambara.

Amakuru yizewe ChimpReports ivuga ko yakiriye, avuga ko aba basirikare babanje gushwana mbere yo kuminjanyaho urufaya rw’amasasu.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko hatangiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyatumye bariya basirikare ba Uganda bakoranamo ubwabo.

Brig. Karemire yabajijwe niba hari icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje, avuga ko ntacyo baramenya.

Magingo aya amazina ya bariya basirikare bicanye ntabwo aramenyekana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger