AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abasirikare 13 b’Ubufaransa baguye muri kajugujugu muri Mali

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa biratangaza ko abasirikare 13 bahitanywe n’impanuka za kajugujugu ebyiri mu bitero byagabwe n’intagondwa ziyitirira idini rya Isilamu.

Itangazo ryasohowe n’ibyo biro rivuga ko icyo gitero cyabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2019.

Perezida w’Ubufaransa  Emmanuel Macron avuga ko “yababajwe cyane” n’icyo gitero cyagabwe ku ngabo z’igihugu ayoboye.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Emmanuel Macron yanditse ati: “Abasirikare 13 baguye mu gitero bari barajwe ishinga no kurinda umutekano wa rubanda, muri uyu mwanya nifatanyije n’imiryango ndetse n’inshuti zabo mu kababaro”.

Mu 2013, Ubufaransa bwohereje ibihumbi by’abasirikare muri Mali nyuma y’aho intagondwa ziytirira idina  rya Isilamu zigaruriye igice kinini cy’uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Igisirikare cya Mali cyarisubije icyo gice ariko imvururu zirakomeza, mbere zikaba zarototeye n’ibindi bihugu muri ako karere.

Abasirikare 4500 b’abafaransa nibo boherejwe gufasha ingabo z’ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad mu kurwanya abo barwanyi.

Icyateye icyo gitero cyo ku wa mbere ntikiramenyekana, ariko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Ubufaransa yatangajwe na AFP avuga ko ari kajugujuru ebyiri zakubitaniye mu kirere.

Muntangiriro za z’ukwezi kwa 11, hari undi musirikare w’Ubufaransa, Brigadier Ronan Pointeau, wahitanywe n’igisasu cyaturikiye hafi y’imodoka ye.

Ibyabaye ejo ku wa mbere nibyo bihitanye ingabo nyinshi z’Ubufaransa kuva bwafata intego yo kujya gufasha igihugu cya Mali.

Abasirikare 38 b’abafaransa nibo bamaze kwicwa muri Mali kuva mu 2013.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger