Imikino

Abasifuzi b’abanyarwanda bagiriwe icyizere cyo kuyobora Derby y’abarabu

Abasifuzi bane b’abanyarwanda n ibo batowe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, kugira ngo bazayobore umukino ubanza wa 1/16 cya CAF Champions league ugomba guhuza Club Africain yo muri Tunisia na Renaissance Sportive de Berkane yo muri Morocco.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA, Hakizimana Louis uzwi nka Loup uherutse gusifura umukino wa w’umunsi wa 11 wa shampiyona wahuje Rayon Sports na APR FC agatanga ikarita itukura yavugishije benshi amagambo, ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati muri iyi Derby y’Abarabu.

Uyu musifuzi azaba yungirijwe n’abandi banyarwanda batatu barimo Theogene Ndagijimana uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Ambroise Hakizimana uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, mu gihe Abdoul Karim Twagirumukiza wasifuye umukino APR yahuyemo na Rayon Sports mu gikombe cy’intwari azaba ari komiseri muri uyu mukino w’ishyiraniro.

Hakizimana Louis bita Loup ni we wayoboye umukino uheruka guhuza Rayon Sports na APR FC.

Abandi basifuzi b’abanyarwanda bazasifura muri iyi mikino harimo Ishimwe Claude uzayobora umukino wa KCCA yo muri Uganda na Saint George yo muri Ethiopia, umukino wa 1/16 wa CAF Champions league uzabera Addis Ababa muri Ethiopia.

Ishimwe Claude uzaba ari umusifuzi wa kane muri uyu mukino agomba kungirizwa na Raymond Nonati Bwiliza uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Zephanie Niyonkuru azaba ari uwa kabiri ku ruhande mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari Umusifuzi wa kane.

Uretse aba basifuzi kandi, Celestin Ntagungira” Abega”azaba ari komiseri w’umukino wa 1/16 muri CAF Confederations Cup uzahuza AS Port Louis 2000 yo mu birwa bya Maurice na Fosa Juniors yo muri Madagascar ukazabera ahitwa Curepipe kuwa 7 Werurwe.

Gaspard Kayijuka we azaba ari Komiseri w’Umukino uzahuza Athletique Renaissance Alglons yo muri Congo Brazzaville na Union Sportive Ben Guerdane yo muri Tunisia ukazabera i Pointe Noire kuwa 7 Werurwe 2018.

Aaron Rurangirwa we azaba ari Komiseri w’umukino uzahuza El Hilal yo muri Sudani na AS Togo Port de Lomé yo muri Togo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger