AmakuruPolitiki

Abarinda Perezida wa Niger Mohamed Bazoum bamufashe ku nda

Abashinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum bamufashe bugwate, banafunga imihanda ijya mu rugo rwe n’iyerekeza kuri za Minisiteri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru byatangaje ko abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Mohamed Bazoum, bamufunze hamwe n’umuryango we, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023.

Ngo nta bwicanyi bwigeze buba muri iki gikorwa, cyangwa ngo hazemo n’ibikorwa byo kurasa.

Aba basirikare nyuma yo gufata bugwate Perezida Mohamed Bazoum, bagerageje kugirana ibiganiro n’abasirikare bagize uruhare muri iki gikorwa ngo bamurekure, ariko ntacyo byatanze ku mpande zombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Niger, byatangaje ko Igisirikare cyiteguye guhangana n’abagize uruhare mu kugira imfungwa Perezida Mohamed Bazoum n’umuryango we.

Ibyo biro bikomeza bivuga ko abasirikare bashinzwe gucunga umutekano w’igihugu, bafashe bugwate Perezida Mohamed Bazoum, bagerageje guhamagarira abandi basirikare kubashyigikira muri icyo gikorwa ariko bakanga.

Kugeza ubu iri tangazo rivuga ko Perezida Mohamed Bazoum n’umuryango we bameze neza.

RFI ivuga ko abasirikare bashyigikiye Perezida Mohamed Bazoum, bagose urugo rwe n’ahakorera Radio y’igihugu.

Umuryango w’ubukungu mu bihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba, (ECOWAS), wasohoye itangazo uvuga ko ibyabaye muri Niger ari igeragezwa rya Coup d’Etat, ukaba wamaganye icyo wise gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Kugerageza guhirika ubutegetsi byamaganwe cyane na UN, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS), Amerika, Alijeriya, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’u Bufaransa.

Perezida Mohamed Bazoum ari ku butegetsi kuva muri Mata 2021, yagiyeho asimbuye Mohammed Issoufou.

Perezida Mohamed Bazoum, yavutse tariki 1 Mutarama 1960, yabaye Perezida wa Repubulika ya Niger kuva tariki ya 2 Mata 2021, nyuma yo gutsinda amatora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger