AmakuruImikino

Abarimo Kayumba Soter na Diarra bigumuye ku buyobozi bwa AFC Leopards

Abakinnyi b’ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya, bigumuye ku buyobozi basaba ko bakwishyurwa imishahara y’amezi abiri baberewemo.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Kenya, itozwa n’Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre. Inakinamo abakinnyi batandukanye banyuze muri shampiyona ya hano mu Rwanda, barimo Kayumba Soter usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe na Habamahoro Vincent wahoze muri Kiyovu Sports.

Iyi kipe kandi ikinamo Ismailla Diarra wahoze muri Rayon Sports na Ndikumana Tresor wahoze akinira Amagaju y’i Nyamagabe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abakinnyi ba Leopards bari bafite imyitozo, gusa nta n’umwe muri bo wigeze ugera ku kibuga KTTC iyi kipe isanzwe yitorezaho.

Abakinnyi ba Leopards banatangarije ubuyobozi ko mu gihe bwaba butabishyuye byibura ukwezi kumwe, badashobora gukina umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Kenya iyi kipe igomba guhuriramo na Suny Sugar.

Abakinnyi bashya b’iyi kipe bo banafite uburakari bw’uko batarishyurwa amafaranga ya Recruitment.

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utifuje ko amakuru ye atangazwa, yabwiye Kahawatungu dukesha iyi nkuru ko n’ubwo ikipe ivuga ko yugarijwe n’ubukene, na bo bafite ibibazo bwite bakeneye gukemura, bityo asaba umuryango mugari w’iyi kipe kubagoboka.

Umuyobozi wa AFC Leopards Dan Shikanda yavuze ko bari gukora ibishoboka byose, kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger