Amakuru

Abari muri Guma mu rugo baramenya imyanzuro bafatiwe kuri uyu munsi

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzahaza uyu mubumbe dutuyeho, kuri ubu iki cyorezo kimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni ndetse abandi benshi cyane bakaba bakomeje kuba mu mavuriro atandukanye bitabwaho bitewe n’iki cyorezo cyateye isi yacu.

Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa n’icyorezo cya Coronavirus ikomeza kugenda ihindagurika cyane, aho mu minsi ishize imibare yari yaratumbagiye cyane byatumye ibice byinshi bishyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo, muri byo bice hari ibyamaze gukurwamo gusa Imirenge igera kuri 15 ikaba ikiri muri iyo gahunda ya Guma mu rugo.

Byari biteganijwe ko ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Kanama 2021 aribwo hari gutangazwa imyanzuro ijyanye niyo Mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo gusa ntabwo ariko byagenze kuko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko iyo myanzuro iraza gutangazwa uyu munsi kuko ejo biriwe basesengura neza ibyavuye mu isuzuma Minisiteri y’ubuzima yakoreye muri iyo Mirenge.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo igihe cyari cyashyizweho cyarangiye, abaturage bo mu Mirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo basabwa kwihangana bagategereza imyanzuro iraza gutangazwa uyu munsi kuwa Gatatu tariki 11 Kanama 2021.

Iyo mirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki 28 Nyakanga 2021 kugera tariki 10 Kanama 2021, kugira ngo ibashe gukurikiranwa neza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger