Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha Watsapp

Ubuyobozi bwa Facebook bufite urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp bwafashe icyemezo cyo kwambura abana bari munsi y’imyaka 16 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uburenganzira bari bafite bwo kuyikoresha.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko ubusanzwe abari badafite uburenganzira bwo gukoresha Watsapp ari abari bari munsi  y’imyaka 13.

Iki cyemezo cyo kuzamura imyaka cyafashwe kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya y’ibihugu  bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no kurinda amakuru y’abantu, ibi bikazatangira gushyirwa mu bikorwa taliki ya 25 Gicurasi 2018. Kugeza ubu ibindi bigo bitandukanye birimo Google, Twitter, Spotify na Snapchat ntibiratangaza uko bizubahiriza amabwiriza mashya ya EU.

CNN yanditse ivuga ko Facebook yatangaje ko izashyiraho uburyo bwo kujya ibaza abantu bo mu bihugu 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bakoresha WhatsApp niba bujuje cyangwa barengeje imyaka 16, Ibi kandi bizanagendana no kongera ubushobozi mu bijyanye n’ubudahangarwa ku makuru y’umuntu.

Ubusanzwe ntabwo WhatsApp yasabaga ushaka kuyikoresha kuvuga imyaka ye. Facebook ivuga ko gutanga amakuru y’ibinyoma bishobora gutuma uhagarikirwa gukoresha WhatsApp.

Facebook kandi yatangaje ko nayo abayikoresha bari hagati y’imyaka 13 na 15 bo mu bihugu bya EU, bazajya bakenera uruhushya rw’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bemererwe gukoresha buri kimwe .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger