AmakuruImyidagaduro

Abari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa batangiye umwiherero -AMAFOTO

Abakobwa 28 bari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019 batangiye umwiherero uzamara iminsi itatu.

Mu gihe bazawumaramo aba bakobwa bazatozwa intambuko, kuvugira mu ruhame, berekane impano, imishinga (aha bazahugurwa mu gihe gito kuri yo) bafite n’ibindi. Mu byangombwa by’ingenzi bitwaje harimo laptop zirimo imishinga yabo.

Uyu mwiherero urimo abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda. Uwo muri Kenya uri mu bagomba kwitabira biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo naho uwo muri Sudani y’Epfo we azakurikirana umwiherero kuri internet kuko aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kwiga amashuri ye ya kaminuza.

Aba bakobwa bose bitabiriye umwiherero bahagurukiye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho icyicaro cy’abategura iri rushanwa kiri berekeza ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi muri Mbuto z’Amahoro Hotel baramaramo iyi minsi itatu.

Muri iri rushanwa hazatangwa amakamba umunani arimo Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art n’irya Miss Entrepreneur ryongeweho ubwo uyu mwiherero watangiraga.

Aba bakobwa bose ukuyemo ushobora kwegukana ikamba rimwe muri aya akanaba Miss Career Africa bazahembwa $1 000 naho Miss Career Africa ahabwe $ 5 000. Aya yose bazifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo ndetse bazanahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, azatangira muri Gashyantare 2020.

Kuri ubu ibikorwa byo gutora byahindutse ho gato aho hari kwifashishwa urubuga rwa Miss Career Africa ariko utora agashyiramo nimero ze za telefoni kugira ngo nibatoranya abanyamahirwe bazitabira umunsi wa nyuma wo guhemba Miss Career Africa uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza muri Camp Kigali, azahabwe itike y’ubuntu.

Akanama nkemurampaka kazaba gahagarariwe n’umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close], Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Rubagumya Fidèle, Dr. Manirakiza Achille, umwanditsi w’ibitabo Karen Bugingo, Umulisa Yvonne na Cheez Muragwa.

Iri rushanwa ntabwo rigendera ku bwiza bwo mu maso n’igihagararo umuntu afite gusa ahubwo rireba ibitekerezo bye n’umushinga ufite ingufu wazazahura benshi.

Bruce Melodie na Victor Rukotana batangajwe nk’abahanzi bazasusurutsa abazitabira igikorwa cyo gutoranya Miss Career Africa, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Kwinjira bizaba ari 3 000 Frw ku banyeshuri, 5 000 Frw ahasanzwe, 10 000 Frw na 30 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Iri rushanwa riri guhuza abakobwa bo mu Biyaga Bigari, ntirizabera mu Rwanda gusa kuko ryanajyanywe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho ribera muri Nigeria guhera ku wa 30 Ugushyingo 2019 kugera ku wa 30 Ukuboza 2019.

Iri rushanwa ntiryita ku buranga bw’umukobwa ahubwo harebwa ku bumenyi afite

Twitter
WhatsApp
FbMessenger