AmakuruAmakuru ashushye

Abapolisi b’u Rwanda 160 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Abapolisi 160 b’u Rwanda, bahagurutse i Kigali berekeza i Juba muri Sudani y’Amajyepfo aho bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu ni bwo aba bapolisi bahagurutse i Kigali bajya muri Sudani y’Amajyepfo, aho bagiye gusimbura bagenzi babo 160 biganjemo ab’igitsina gore bari bamaze umwaka bahakorera ubutumwa bwo kugarura amahoro.

Iri tsinda ry’abapolisi berekeje muri Sudani y’Amajyepfo riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jacque Urujeni rikaba ryasimbuye iryari ryerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Kamena umwaka ushize riyobowe na ssistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

Itsinda ry’Abapolisi ryasimbuwe ryageze mu Rwanda ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu.

ACP Teddy Ruyenzi wari uyoboye aba bapolisi,

yashimye icyizere guverinoma y’u Rwanda yabagiriye ikabatuma kuyihagararira ku ruhando mpuzamahanga, ashimangira ko inshingano bahawe zirimo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu bazikoze neza.

Ati “Twagezeyo duhabwa inshingano zagombaga gufasha umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo kurangiza inshingano bafite. Ibikorwa twakoze rero byagiye byuzuza izo nshingano.”

Inshingano Abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro baba bafite, harimo izo kurinda kurinda impunzi ziri mu nkambi zirindwa n’umuryango w’Abibumbye, kurinda abakozi bawo, kurinda ibikoresho n’inyubako zawo, gufasha imiryango itabara imbabare gukora ibyo ishinzwe mu mutekano usesuye no gufasha guverinoma y’icyo gihugu gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye n’imitwe iyirwanya.

ACP Ruyenzi yanishimiye ko uko bagiye ari 160 ari ko bagarutse.

Ati” kurinda impunzi ziri mu nkambi zirindwa n’umuryango w’Abibumbye, kurinda abakozi bawo, kurinda ibikoresho n’inyubako zawo, gufasha imiryango itabara imbabare gukora ibyo ishinzwe mu mutekano usesuye no gufasha guverinoma y’icyo gihugu gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye n’imitwe iyirwanya.

U Rwanda rufite abapolisi 1198 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Sudani, Centrafrique, Haiti na Abeyi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger