AmakuruInkuru z'amahangaIyobokamana

Abapolisi bavutaguye abapadiri ba paruwasi ya Sainte_Famille karahava

Abapadiri bakorera umurimo w’Imana muri oaruwasi ya Sainte_Famille, bakubiswe inkoni nyinshi na polisi nyuma yo gushinjwa amakosa yo gusuzugura inzego z’umutekano.

Abo babapolisi bitwaje imbunda n’ibiboko bavutaguye abapadiri ku wa Gatanu, nyumany’uko binjiye muri paruwasi ya Sainte Famille yo mu gace ka Righini muri Komini ya Lemba muri RDC, abapadiri bakangira abanyeshuri babo kwakira inama za politiki muri paruwasi.

Video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana abapolisi bambaye impuzangano y’abarwanya imyigaragambyo bafite ibiboko byabo (matraques) birukankana abapadiri babinjiza mu modoka za polisi.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri (CENCO) muri iyi minsi ishinjwa n’ubuyobozi kuba inyuma y’imyigaragambyo y’abarimu ikomeje guhagarika amaraso mu burezi kuva amashuri yatangira ku itariki ya 04 Ukwakira.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga ko Kiliziya Gatorika ndetse n’amatorero ya gipolotestanti nabyo byitandukanyije n’igikorwa cyashyizeho nabagize komisiyo y’amatora (CENI) ndetse bakomeza gushinja leta gutegura uburiganya mu matora.

Bakomeza bashijya leta ko ariyo ibyihishi inyuma nyamara aya madini asanzwe afasha leta kwigisha politike yigihugu ndetse ikigisha n’umuco

I Kinshasa, umwuka mubi muri politiki wazamutse cyane, hashyirwaho “ihuriro ry’abakunda igihugu” hagati y’imitwe ya politiki y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango y’amadini gatolika n’abaporotestanti, ndetse no gutegura imyigaragambyo simusiga izabera mu gihugu cyose ku wa Gatandatu utaha itariki 06 Ugushyingo 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger