AmakuruPolitiki

Abanyeconga batwitse amabendera ya MONUSCO nayo bayishinja gufasha M23

Abanyecongo bongeye kuzamura imyigaragambyo y’ubukana bwinshi yamagana MONUSCO bashinja ubugambanyi no gukorana n’imitwe ya ADF na M23.

Ni imyigaragambyo isa n’iyasembuwe na Perezida wa Sena y’Iki gihugu Modeste Bahati Rukwego watangaje kuwa Gatandatu ko nawe ari mu bifuza ko MONUSCO yazinga ibyayo ikava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga 22 isa n’umusifuzi w’intambara zihuza FARDC n’imitwe y’inyeshyamba.

Yagize ati:” Abashyigikiye ko MONUSCO igenda nimwigaragaze, duhangayikishijwe no kubona abasirikare barenga ibimbi 20 bamaze imyaka irenga 22 hano, ariko tukarenga tukabura amahoro. Nibagende, twe ubwacu nitwe tuzishakira amahoro.”

Ejo hashize ku Cyumweru abaturage bazindukiye mu myigaragambyo, batwika amabendera ya MONUSCO ndetse, bamwe mu bigaragambya barahiriye ko bazasubira mu ngo zabo ari uko MONUSCO yavuye ku butaka bwabo.

Umwe mu bigaragambya yagize ati:” Ntabwo dushaka MONUSCO, twese tube maso duhangane na MONUSCO kugeza igiye. MONUSCO ntaho itaniye na M23 na ADF. Njye nzasubira mu rugo iwanjye ari uko aba bantu bavuye iwacu. Nibava hano nibwo amahoro azaboneka ubwicanyi buhagarare.”

Ibi kandi bije , nyuma y’iminsi mike MONUSCO ubwayo yemeje ko idashoboye gukemura ibibazo bya FARDC na M23.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru mu murwa Mukuru Kinshasa, Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillman yavuze ko MONUSCO nta bushobozi ifite bwo guhuza FARDC n’imitwe iyirwanya. Muri iki kiganiro kandi yavuze ko M23 irusha FARDC ubushobozi bw’igisikare ari nabyo yahereyeho yemeza ko bitazorohera ingabo z’Igihugu gutsinda uyu mutwe.

Aya magambo yarakaje bikomeye ubuyobozi bwa RDC, ari nabyo byatumye Umuyobozi wa Sena asaba ko MONUSCO yava ku butaka bw’igihugu cye.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze imyaka isaga 22 muri iki gihugu. Ni ubutumwa bugizwe n’abakozi barenga 25.000 , Muri aba harimo abasirikare, inzobere mu mutekano, abaganga n’abandi bakozi bakora mu bice bitandukanye.

MONUSCO kugeza magingo aya nibwo butumwa bunini bwa UN ku isi,dore ko bunakoresha asaga gato miliyari y’amadorari buri mwaka nk’ingengo y’imari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger