AmakuruImikino

Abanyarwanda ntibahiriwe na gace k’uy’umunsi muri La Tropicale Amissa Bongo

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Mutarama 2019, La Tropicale Amissa Bongo iri mu masiganwa y’amagare akomeye kurusha andi muri Afurika yakomeje hakinwa agace ka Gatatu kegukanwa n’Umunya – Érythrée Biniyam Hailu.

Aka gace kakinwe kuri uyu munsi,kari gafite intera ingana n’ibiromotero 98. Abasiganwa bavaga i Léconi, berekeza i Franceville.

Abanyarwanda baje hafi mu gace k’uyu munsi ni Jean Claude Uwizeye wasoje ku mwanya wa 13. Mugisha Samuel yahageze ari uwa 23, Munyaneza Didier aba uwa 27 mu gihe Areruya Joseph wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize yasoje ku wa 32.

Ku rutonde rusange Munyaneza Didier yageze ku mwanya wa gatanu aho arushwa amasegonda 17 na Bonifazio Niccolò wa Direct Energie umaze gukoresha ibihe bingana na 09:22’31’’.

Umunya – Érythrée Biniyam Hailu, yageze ku murongo wa nyuma ari kumwe n’abandi mu gikundi, yakoresheje 2:35’09’’.

Yanganyije ibihe n’abakinnyi bayobowe na Youcef Reguigui ukomoka muri Algérie n’Umutaliyani Bonifazio Niccolò ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

Iri rushanwa La Tropicale Amissa Bongo riri kuba ku nshuro ya 14.

Biteganyijwe ko ejo kuwa Kane taliki 24 Mutarama 2019, La Tropicale Amissa Bongo iri ku gipimo cya 2.1, izakomeza hakinwa agace ka Kane kazava mu Mujyi wa Mitzic kerekeza i Oyem ku ntera y’ibilometero 120.

Ku rutonde rusange Munyaneza Didier yageze ku mwanya wa gatanu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger