AmakuruAmakuru ashushye

Abanduye coronavirus mu Rwanda biyongeyeho abandi 6

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje habonetse abandi bantu batandatu banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 60.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batandatu bashya, batanu bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe umwe yahuye n’umuntu wanduye, nawe ashyirwa mu kato.

– Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato

– Umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato

– Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.”

Minisante yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere birahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Yakomeje ivuga ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, hakaba hakenewe ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu ugaragaza ibi bimenyesto asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi abamaze kwandura Coronavirus ni ibihumbi 645 mu gihe abamaze guhitanwa n’iyi ndwara ari hafi ibihumbi 30.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger