AmakuruAmakuru ashushye

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 54

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahuweho Coronavirus mu Rwanda ku 14 Werurwe 2020.

Itangazo rya Minisante rivuga ko:

Umuntu umwe waje aturutse Dubai wahise ashyirwa mu kato
Umuntu umwe waje aturutse muri Amerika wahise ashyirwa mu kato
Abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Yakomeje igira iti “Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Abantu bose bashishikarizwa ko niba baba barahuye n’abarwayi, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’abandi banduza.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bagaragayeho COVID-19 mu Rwanda bahuye n’abandi basaga 1200. Imibare ya Minisante yo ku wa 26 Werurwe 2020 yerekanye ko abarenga 900 bamaze gukurikiranwa, harebwa niba bataranduye.

Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

U Rwanda rwakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 577 500, abagera ku 26 447 bahitanywe na cyo mu gihe 130 665 bagikize.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irakangurira abaturarwanda gukomeza kwirinda bakurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger