AmakuruAmakuru ashushye

Abakuru b’Ibihugu bya Afurika basabye ko igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Sudan cyahabwa igihe

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata, Abakuru b’Ibihugu bimwe na bimwe bya Africa bahuriye mu Misiri, bemeza ko abasirikare bafashe ubutegetsi muri Sudan bahabwa igihe bakazasubiza ubutegetsi binyuze mu nzira za Demokarasi bazategura nk’uko Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi yabitangaje.

Aba bakuru bibihugu bitandukanye bya Africa bahuriye mu Misiri biga ku bibazo by’imvururu za politiki biri mu bihugu bya Sudan no muri Libya, bemeje ko abasirikare bayoboye Sudan nyuma yo guhirikwa n’imyigaragambyo kwa Perezida Omar al-Bashir bahabwa igihe.

Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi ni we uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, yasimbuye Perezida Paul Kagame, ni we watangaje ikemezo Abakuru b’Ibihugu bafashe kuri Sudan.

Muri Sudan ibintu bikomeje kuba bibi nyuma yaho abaturage bokeje igitutu Perezida Omar al-Bashir kuva ku butegetsi ariko nubu baracyari kumuhanda  basaba abasirikare bamuhiritse ko na bo ubutegetsi babuha abasivile.

Umukuru w’Inama y’Abasirikare Gen Abdul Fatah al-Burhan ,bahiritse Bashir aherutse gutangariza BBC atazemerera ingabo gukoresha imbaraga mu kubuza abaturage basaba ko hajyaho Leta y’abasivili.

Gen Abdul Fatah al-Burhan yatangarije BBC ko yiteguye kwegura vuba igihe ibiganiro n’abaturage byabona igisubizo gikwiye ku nzira ya politiki yo gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho kuko we ngo ntiyifuza kuyobora igihugu.

Perezida Paul Kagame na we yitabiriye iyi nama yo mu Misiri
Perezida Abdul Fattah al-Sisi wa Misiri ni we watangaje ikemezo Abakuru b’Ibihugu bafashe kuri Sudan
Twitter
WhatsApp
FbMessenger