AmakuruAmakuru ashushye

Abakize Coronavirus mu Rwanda bavuye mu bitaro

Abarwayi bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda basezerewe aho bari barwariye mu Bitaro bya Kanyinya kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2020.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai. Kuva icyo gihe abarwayi bakomeje gukurikiranwa ndetse byagiye bitangazwa ko bameze neza nta we urembye.

Mu minsi ishize, bamwe muri abo barwayi babwiye RBA ko bameze neza bakurikije uko biyumva.

Umwe mu Bahinde bagaragayeho Coronavirus mu Rwanda yavuze ko afite icyizere cyo gukira kuko nta kimenyetso na kimwe akigaragaza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abarwayi ba mbere bari kuvurirwa i Kanyinya bagiye gusezererwa. Yagize ati “Nibyo bagiye kurekurwa.’’

Minisiteri y’Ubuzima ku wa 4 Mata 2020 yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu 13, bituma bose hamwe baba 102.

Dr. Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus, aheruka kuvuga ko kugira ngo umurwayi asezererwa babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.

Ati “Kugira ngo umurwayi wa Coronavirus ave mu bitaro aho bavurira abarwayi bafite iyi Virusi bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago ko hari abandi yakwanduza. ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kigaragaza ko afite virusi ku kigero runaka, n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.”

Yakomeje avuga ko bakora ibizamini bibiri kugira ngo kimwe gishimangire ibisubizo by’ikindi.

Ati “Asabwa gukora ibizamini bibiri ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho dukora tukareba niba virusi yarashizemo, iyo dusanze virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe niba koko iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. ibyo byombi byagaragaza ko nta virusi irimo ko nta byago by’uko yakwanduza abo asanze mu muryango, icyo gihe turamusezerera agataha.”

Iyi minisiteri yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kandi nk’uko biheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda, ingamba zo gukumira Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri, zongerewe iminsi 15.

Zirimo ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo uretse abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa, ndetse imipaka irafunzwe. Abantu bose bageze mu Rwanda bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Nyuma yo gusezererwa kw’aba barwayi, byatumye umubare w’abanduye ugabanuka ugera kuri 98.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger