AmakuruImikino

Abakinnyi ba Gicumbi FC bahagaritse imyitozo nyuma y’ukwezi kumwe bayitangiye

Abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC bandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa babumenyesha ko batongera gukora imyitozo, mu gihe cyose baba batishyuwe amafaranga baberewemo.

Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’abakinnyi 26 bose b’iyi kipe y’i Byumba.

Aba bakinnyi b’ishyuzaga iyi kipe amafaranga y’imishahara y’amezi atatu, ndetse n’amafaranga ya recruitement nk’uko bigaragara muri iriya baruwa.

Teradignews yifuje gukurikirana iby’aya makuru, ihamirizwa n’umwe mu bakozi ba Gicumbi FC ko ku munsi w’ejo ari bwo abakinnyi b’iyi kipe bari bahagaritse imyitozo, gusa ikibazo cyabo kikaba cyakemutse nyuma yo kugezwa ku mukuru w’intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianey.

Uyu mukozi yatubwiye ko impamvu abakinnyi banditse, ari uko bagize amakenga y’uko bashobora kudahabwa ibyo baberewemo, bijyanye n’uko umuyobozi w’iyi kipe bwana Urayeneza John ari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Kenya.

Ikibazo cy’amikoro make kiri mu byakomye mu nkokora ikipe ya Gicumbi FC mu mwaka w’imikino ushize, ku buryo iyi kipe yari inagiye kumanuka mu kiciro cya kabiri ariko ikarokoka mu minsi ya nyuma ya shampiyona.

Intego Gicumbi FC yihaye uyu mwaka ni uko igomba gukoresha ingengo y’imari ya 160,000,000Rwf, mu rwego rwo kwirinda ko amikoro yakoma mu nkokora iyi kipe.

Ni amafaranga arimo  azatangwa n’akarere ka Gicumbi kagomba gutanga inkunga ya 24,000,000Rwf, azava mu banyamuryango byitezwe ko bazatanga umusanzu binyuze mu makarita yamuritswe, azava mu bakozi b’ibitaro bya Byumba, azava mu baterankunga ikipe iteganya kubona ndetse n’azava mu kugurisha amatike yo ku kibuga.

Cyakora cyo ku bijyanye n’amafaranga azava ku Kibuga, iyi kipe ishobora kutagera ku ntego yihaye kubera ko yakirira imikino yayo hanze y’Umujyi wa Gicumbi kubera ko ikibuga yari isanzwe yakiriraho imikino kitujuje ibisabwa na Ferwafa.

Magingo aya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona aho ifite ubusa, nyuma yo gutsindwa imikino itatu yose ya shampiyona iheruka gukina.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger