AmakuruImikino

Abakinnyi ba Arsenal bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakinnyi b’Ikipe ya Arsenal mu bagabo n’abagore ndetse n’abanyabigwi bayo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arsenal FC iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda aho mu butumwa bw’abakinnyi bayo mu bagabo n’abagore, ndetse n’abahoze bayikinira bagaragaje imbamutima zabo ubwo basuraga u Rwanda mu Ukuboza 2023.

Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka. Ni Jurriën Timber, Katie McCabe na Caitlin Foord bakinira Ikipe y’Abagore ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Edu Gaspar.

Mu butumwa bwabo batanze basimburana mu guhana ijambo, bagize bati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugendo mperuka kugirira mu Rwanda (Timber) nize byinshi bijyanye n’aya mateka. Byari agahinda gakomeye kubona ibyo abantu banyuzemo. Nabonye ibihe bikomeye abarokotse banyuzemo binkora ku mutima cyane.”

Bakomeje basaba urubyiruko gushyira hamwe ndetse no kugira intego zo gukabya inzozi zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger