AmakuruImikino

Abakinnyi 2 ba Intare FC bitwaye neza bazamuwe muri APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze kuzamura abakinnyi 2 ibakuye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru ryayo, aba bombi ikazabifashisha mu mwaka w’imikino itaha.

Abakinnyi ikipe ya APR FC yazamuye harimo umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe ari n’umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, ndetse na Rutahizamu Mugunga Yves uri mu bigaragaje cyane muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri ndetse bakanafasha iyi kipe kuzamuka mu kiciro cya mbere banatwaye igikombe cya shampiyona.

By’umwihariko uyu Yves Mugunga ni we warangije shampiyona y’ikiciro cya kabiri ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, uyu akaba yitezweho kongerera ingufu ubusatirizi bw’ikipe ya APR FC.

Umuzamu Fiacre we aje yiyongera ku bazamu 3 APR FC yari isanganwe barimo Yves Kimenyi, Steven Ntaribi na Emery Mvuyekure, gusa hari amakuru avuga ko Emery wamaze kurangiza amasezerano y’imyaka 2 yari afite muri APR FC ashobora kuyisohokamo bitewe no kubura umwanya wo gukina.

Mugunga Yves, rutahizamu w’intare wazamuwe muri APR FC.
Umuzamu Fiacre Ntwari.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger