AmakuruImyidagaduro

Abahataniye ikamba rya Miss Earth 2018 berekanwe uhagarariye u Rwanda acyibereye i Kigali

Mu gihe umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie ugomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Miss w’ibidukikije ku Isi (Miss Earth 2018) yibereye mu Rwanda, abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye bagiye guhatanira iri kamba berekanwe ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2018, aba bakobwa bagera kuri 90 bagiye guhatanira iri kamba bahuriye muri Philippines berekanwa ku mugaragaro bambaye umwenda wo kogana uzwi nka Bikini, itavugwaho rumwe n’abanyarwanda ariko Umutoniwase Anastasie ugomba guhagararira u Rwanda akaba yari yavuze ko yiteguye kuzayambara.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abakobwa bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa ry’ubwiza rigamije kurengera ibidukikije (Miss Earth), batangiye kugera muri Phillipines aho rigomba kubera gusa ariko Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity akanatsindira guhagararira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018, ntabwo yari yagerayo.

Muri iki cyumweru aba bakobwa bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura abanyeshuri bakangurira kwita ku bidukijije, guhabwa inyigisho zitandukanye ku byerekeye ibidukikije, gusangira n’ibindi bitandukanye nanone Miss Umutoniwase Anastasie ntabwo yari ahari.

Bikomeje gusiga urujijo kuko iri rushanwa ryatangiye Anastasie atari yagerayo, abakobwa bahatanira iri kamba bashyizwe mu itsinda ryitiriwe umwuka (Air Group) bakazarushanwa mu kwiyerekana mu makunzu maremare.

Uwase Hirwa Honorine ushinzwe Miss Earth Rwanda akaba azwi cyane nka Miss Igisabo aherutse gutangariza Radio Rwanda ko Anastasie yari kugenda muri iki cyumweru ariko irushanwa ritangiye atari yagenda.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye guhagararirwa mu marushanwa ya Miss Earth nyuma y’aho Uwase Hirwa Honorine yitabiriye mu mwaka ushize. Nta mwanya yabashije kwegukana mu ihemberwa.

Mu gihe yaba abonye ibyangombwa bibura kugira ngo agende, biteganyijwe ko Anastasie ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane agasanga abandi bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa rizasozwa tariki ya 03 Ugushyingo 2018.

Anastasie ni we wari guhagararira u Rwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger