AmakuruImyidagaduro

Abahanzi bazafatanya na Meddy mu gitaramo gisoza umwaka (East African party)

Abategura igitaramo kimaze kubaka izina hano mu Rwanda, East African party, bamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Meddy gutaramira abazacyitabira.

Ni igitaramo kizaba tariki ya 01 Mutarama 2019, gitegurwa mu rwego rwo gufasha abanyarwanda by’umwihariko abanya-Kigali kwinjira neza mu mwaka mushya ariko banasezera ku mwaka uba urangiye.

Abahanzi bazafatanya na Meddy ufite abakunzi benshi hano mu Rwanda biganjemo ab’igitsina gore, ni Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan na Social Mula.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera ni amafaranga ibihumbi 5 (5 000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Mu gusoza umwaka wa 2017 twinjira muri 2018, abahanzi bo mu karere, Sheebah Karungi na Ali Kiba ni bo bari abahanzi nyamukuru muri East African Party mu gihe icyari cyabanje yari The Ben nyuma y’imyaka irenga 6 yari amaze atagera mu Rwanda.

Impamvu uyu mwaka bahisemo Meddy uba muri Amerika ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu karere aho ari gukora ibitaramo bitamndukanye, ubuyobozi bwa EAP (East African Promoters) bavuga ko impamvu bahisemo Meddy ari uko nta gitaramo na kimwe yigeze akorera mu mujyi wa Kigali uyu mwaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger