AmakuruImikinoPolitiki

Abagore batuye Umujyi wa Kigali baramukiye muri Siporo rusange yihariye(Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru abagore batuye mu mujyi wa Kigali baramukiye muri siporo rusange yihariye yateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’umuco ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ni siporo yitabiriwe n’abagore batandukanye baturutse mu mujyi wa Kigali, bari kumwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Mme Marie Chantal Rwakazina usanzwe ari  umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mme Nyirasafari Esperance usanzwe ari Minisitiri wa siporo n’umuco, Dr Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’ubuzima na Mme Soline Nyirahabimana uyobora MIGEPROF ndetse n’abandi bayobozi batanduaknye.

Amagana y’abagore bitabiriye iyi siporo bahagurukiye ku ngoro y’ubutabera bagenda kuri mucakamucaka, basoreza ku kicaro cya Rwanda Revenue Authority.

Mu  butumwa bayobozi batandakunaye bitabiriye iyi siporo yihariye bagejeje ku bagore bagenzi babo bayitabiriye, bahurije ku kamaro ko gukora siporo n’uruhare rwayo mu buzima bwa muntu.

Abagore basobanuriwe ko gukora siporo buri gihe bibagabanyiriza guhura n’ibyango by’indwara zirimo umutima, kugira ibiro bikabije ndetse n’umuvuduko w’amaraso. Basobanuriwe kandi ko siporo ihagije irinda ibyago byo kwandura diabete.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger