AmakuruPolitiki

Abagera kuri 56 batawe muri yombi muri iki gihe cy’icyunamo ku byaha byerekeza kuri Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rumaze guta muri yombi abagera kuri 56 naho abandi 5 bakaba bagikomeje gushakishwa bakurikiranweho ibyaha bijyanye no guhungabanya umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mue’1994 ndetse n’ibyingengabitekerezo yayo.

Uyu mubare wose w’abamaze gutabwa muri yombi wafashwe muri iki Cyumweru dusoje cy’icyunamo aho aba bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye birimo iby’urugomo kuri iyi miryango ndetse no kugaragaza kutava ku Izima mu guhashya burundu ingengabitekerezo yateye Jenoside.

Mukarusine Godbertte ni umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu mudugudu wa Ndago,Akagari ka Cyarukumba ,mu murenge wa Munyiginya ni mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro rishyira tariki ya 7 Mata 2023, Ahagana i saa mbiri z’ijoro uyu mubyeyi avuga ko yirukankanywe n’abagaboi babiri bashaka kumutema Kugeza magingo aya abo bagabo ntibaramenyekana.

Yagize ati’:” Mu ijoro ryo kuwa 4 tariki ya 6 Mata ,hano murugo haje abantu baraza bikinga mu Insina iri hafi y’urugo narinsohotse ngiye gufunga ikigega, noneho ubwo abo bantu baraza bikingamo, ni ukuvuga ngo njyewe hano ndi hari injangwe ngenda ngiye kuyitera ngo ive mu rugo, babantu bamanuka birukanka baje kuntema ubwo nahise nsubira inyuma n’ikigega ntabwo nagifunze, ntabaza umwana nti”Ntabara baranyishe” nagize ubwoba bwinshi cyane umwana araza ati’ barihehe?’ duhita dukingura kuri Salo duhita tujya mu nzu turakinga babantu barahaguma ariko ndavuga ngo ababantu nidukomeza kubagaragara imbere baratwica,nigira inama yo guhamagara umuturanyi”.

Aba bagizi ba nabi ntibaviriyemo aho kuko bwakeye uyu mubyeyi asanga banuranduriye imyumbati yo mu murima bayishyize hejuru.

Ati'” Ntabwo barekeye ahongaho ahubwo barandaguje imyumbati yanjye, banyibutsa byinshi ku buryo numva no kubyakira byarananiye,ibi ntabwo ari ubwa mbere babinkoreye 2021 muri Mata nabwo bantemaguriye imyumbati,barongera bankubitira inzu barayisenya Ibyo byose ubuyobozi bwari bubizi bituma ngira ubwoba bwinshi nkabura ibitotsi icyakora nka saa tatu irondo riraza rikamvugisha nuko bakongera bakigendera”.

Imibare ya RIB igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko gafite imibare myinshi y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu hashingiwe ku Cyumweru cy’icyunamo.

Umuyobozi wa IBUKA muri aka karere Muakayezu Dative avuga ko kuba hari abatawe muri yombi, ari ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kandi akaba ari isomo ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati’:”Twifuza ko agenda akigishwa akumvishwa uburemere bw’icyaha yakoze, yashaka akagaruka amaze kumva uburemere bwacyo yafashe umwanzuro wo kwisubiraho, twe twumva ari ubutabera kandi iyo umuntu abonye ubutabera araruhuka akumva ko yitaweho,Leta yacu rero itwitayeho iyo iduhaye ubutabera turaruhuka,birakwiye ko bibera isomo ku bandi bakibitekereza babona ko Leta yacu idashyigikiye ikibi haba mu magambo no mu bikorwa”.

Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu Dr.Assupta Muhayisa avuga ko ibibazo abacitse ku icumu bagize mu Cyumweru cy’icyunamo byatewe ahanini n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati’:” Buri wese arahamagarirwa gushyiramo umusanzu we, imbaraga Kugeza ubu zikoreshwa twavuga ko zikwiye kwiyongera kurushaho,zirahari dufite icyo tugeraho ari nabyo tumaze kubona muri aka kanya ko ibyaribyo byose ibyaha birimo ntabwo byiyongera,biragenda bigabanyuka ariko birahari kuba rero bigihari ni ikibazo,imbaraga zirahari ariko intambwe iracyari ndende,urugendo ruracyari rurerure”.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Thierry Murangira avuga ko ntaho kwihishya hahari mu gihugu ku bafite ingangabitekerezo ya Jenoside.

Ati’:”Ingangabitekerezo ya Jenoside ntabwo irara bushyitsi,ntabwo ushobora kuyibikamo byanze bikunze iragutamaza,ngira ngo muri bariya bafashwe umubaza icyabimuteye akavuga ko yari yasinze,ariko kuba wari wasinze ntabwo byatuma udakurikiranwa kuko usindana Ibyo ufite,ibikurimo,umuntu wese wumva agifite ingangabitekerezo ya Jenoside ayikuremo kuko byanze bikunze izamutamaza,nko muri ubwo buryo bwose anywa icupa rimwe igahita izamuka kuko imurimo,ibyiza rero n’ukwitandukanya nayo,tukanasaba ababyeyi kureka kwigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Muri iki Cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 29, icyaha cyiganje nicyo guhohotera abarokotse Jenoside kuko cyihariye ijanisha rya 44.3%, icya Kabiri mu byagaragajwe muri iyi minsi 7’nicyo gupfobya Jenoside ku ijanisha rya 14.8%, ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

RIB ivuga ko ingamba zo gukomeza kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside zigikomeje kandi zigiye kurushaho gushyirwamo imbaraga.

#kwibuka29

Twitter
WhatsApp
FbMessenger