Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Abaganga babiri bafunzwe bazira guta umurambo mu gishanga w’uwari arwariye ku bitaro bakoraho

Polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi abaganga babiri bakekwaho guta mu gishanga imirambo y’abantu babiri bari barwariye mu bitaro aba baganga bakoragamo nyuma bakaza kwitaba Imana.

Ibyo guta muri yombi aba baganga byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko aba baganga babiri bafashwe kugira bo babazwe ibijyanye na Ivan Tumukunde, wari urwariye ku bitaro bakoragaho wasanzwe arri mu gishanga cya Kaguja ho muri Uganda yapfuye.

Polisi ivuga ko Tumukunde w’imyaka 32 y’amavuko yari yajyanwe mu bitaro aba baganga bakoraho ku wa gatatu yumva atameze meza.

“Nyakwigendera yari yajyanwe ku bitaro kuko yumvaga atameze neza, bamusize ku bitaro ariko nyuma baza kumva inkuru y’inshamugongo ko umurwayi wabo bamusaze mu gishanga yapfuye. Nka Polisi twafashe abantu babiri kugirango bakorweho iperereza hamenyekane uko byagenze kugira ngo Tumukunde ave ku bitaro agere mu gishanga aho yasanzwe yapfuye.” Umuyobozi wa Polisi i Kampala aganira n’itangazamakuru.

Polisi yatangaje ko hari ibimenyetso bishinja ibitaro nyakwigendera yari arwariyemo kuba aribo bajyanye umurambo wa Nyakwigendera mu gishanga,  ngo wafubitswe mu myenda abayobozi b’ibitaro bajya kuwujugunya mu gishanga .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger