AmakuruImikino

Abagande bakosoye Tanzania, basanga ku mukino wa nyuma Ethiopia yasezereye Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Uganda yabari munsi y’imyaka 17 ikatishije tike yo gukina umukino wa nyuma w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, nyuma yo gutsinda Tanzania 3-1 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.

Abagande binjiye muri uyu mukino botsa Tanzania yakiniraga imbere y’abafana bayo igitutu, biza no kubahira kuko ku munota wa 04 w’umukino bahise babona igitego cya mbere cyatsinzwe na AbdulWahid Iddi.

Iki gitego cyatumye umukino uhindura isura, Tanzania ihindukirana Uganda iyataka ishaka igitego cyo kwishyura. Nyuma yo kugerageza uburyo bugiye butandukanye imbere y’izamu rya Uganda, Tanzania yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 11 ibifashijwemo na Edson Mshirakandi.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bugiye butandukanye, gusa igice cya mbere kirangira nta yongeye kubasha kubona igitego.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino nanone asatirana, gusa Abagande bakabona uburyo bwinshi kurusha Tanzania.

Ku munota wa 77 ikipe ya Uganda yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na John Alou. Iki gitego cyashyize ingimbi za Tanzania ku gitutu, bakora ibishoboka byose ngo babe bishyura ariko Uganda yongera kubarangiza mu minota y’inyongera, ku gitego myugariro  Amiri Njiru yitsinze.

Gutsinda uyu mukino bifashije Abagande gusanga ku mukino wa nyuma Ethiopia yasezereye u Rwanda kuri penaliti 4-2, mu gihe Tanzania n’u Rwanda bagomba guhatanira umwanya wa 3. Umukino wa nyuma n’uw’umwanya wa 3 yombi iteganyijwe kuba ku cyumweru.

Uganda yabanje mu kibuga.
Tanzania yabanje mu kibuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger