AmakuruPolitikiUbuzima

Abagabo batunzwe agatoki mu kugira uruhare runini mu igwingira ry’abana

Muri gahunda yo kunoza imirire y’abana no kurwanya igwingira ryabo, abagabo bagarutsweho mu kubigiramo uruhare bitewe n’uko hari nshingano zo kwita ku mwana birengagiza bakaziharira abagore bikadindiza uburezi n’ubwitabweho bw’umwana mu muryango.

Ibi byakomojweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, abagore bagaragaje ko kuba igwingira mu karere ka Musanze ritagabanyuka bikomoka ku kuba hari abagabo bihunza inshingano ku mikurire y’umwana.

Kuri iyi ngingo Kandi hagarutswe no ku babyeyi b’abagore bagifite ubumenyi buke mu gutegura no gutunganya indyo yuzuye.

Bimwe mubyo ababyeyi bitabiriye itangizwa ry’iki cyumweru bagaragaje,harimo ko igwingira ahanini rikomoka ku kuba bamwe mu babyeyi bahera mu mirimo y’ubuhinzi, bakibagirwa kwita ku bana babo uko bikwiriye, dore ko aka karere gafatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi.

Nyirakamana Fiona yagize ati “imbogamizi nk’abanya Kinigi tugira wenda ntabwo ari ku ruhande rwanjye, ariko hari abumva ko kagomba kubanza imirimo imbere ntibite ku mwana. Icyo mbashishikariza ni ugukora iyo mirimo ariko n’umwana bakamwitaho kugira ngo agire ubuzima bwiza.”

Kimwe n’abandi baturage bagaragaje ko batabura ibyo kurya, bityo igwingira ahanini riterwa n’ubusinzi bwugarije abagabo babo, aho usanga umugabo atamenya uko mu rugo iwe bimeze umugore akifasha.

Nyiraguhirwa Chantal yagize ati “hari n’ubwo umugabo aguta akigira mu bandi bagore urumva yagufasha kurera abana? Baraduta da! Baragenda ayo bakoreye bakayinywera. Hari abagore benshi bitunze ugasanga umugabo ntiyita ku rugo uko bikwiriye; ugasanga nk’umugore ari guca inshuro akamenya urugo.”

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana NCDA), buvuga ko mu bukangurambaga bw’imyaka ibiri bwo guhangana n’iki kibazo; hariho gahunda y’umwahariko yo kwigisha abagabo kwita ku bana.

Aka karere ka Musanze kari ku mpuzandengo ya 45.6 % mu kugira abana bari mu mirire mibi n’igwingira hashingiwe ku bushakashatsi bwa 2020, ipimo by’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri 2022 byagaragaje ko aka karere kari kuri 32.6%.

Ibi bipimo biracyari hejuru ugereranyije na gahunda ya Leta y’imyaka 7. Umuyobozi w’akarere Ramuli Janvier atangaza ko aka karere gafite gahunda yiswe “inkoko ebyiri ku muryango igwingira hasi”; iyi gahunda ikaba yaraje kugabanya umubare w’abari mu mirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yasobanuye bimwe mu bitera imirire mibi muri aka akarere ati “Hari impamvu zitandukanye; izo tugenda tubona cyane cyane hari ibijyanye n’ubumenyi mu mirire, ushobora kweza byinshi bitandukanye ariko uburyo ubitegura ibyo bikaba ari ikibazo.”

Arakomeza ati “ujya tubona umbyeyi ugasanga ateguye ibiryo bya nimugoroba, bikaba ari nabyo bazongera kurya ejo mu gitondo akaba ari nabo asigiraho abana, bikonje, umwana akabyiririrwa.”

Yakomeje avuga ko basanze isuku nke nayo igira uruhare runini mu gutera igwingira, iyi ariyo mpamvu nka zimwe mu ngamba, akarere bashizeho gahunda yiswe “umusanzu w’isaha imwe nsukure Musanze yanjye”.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana Nadine Umutoni Gatsinzi, yatangaje ko bakomeje gukora ubukanguraambaga buhuriweho mu kurera umwana neza no kwigisha uko bategura indyo yuzuye.

Ati “muri gahunga y’imyaka ibiri harimo ubukangurambaga bwimbitse kandi noneho butareba gusa ababyeyi b’abagore; burareba ababyeyi bose. Hazabaho na gahunda yihariye yo kwigisha abagabo kwita ku bana, kandi ntabwo ari ukubitaho gusa igihe bavutse; ahubwo n’igihe umubyeyi agitwite akamenya ngo umubyeyi akeneye iki.”

Yongeraho ko uruhare rw’umugabo ku kwita ku mwana ari ngombwa cyanye, kuko iyo umubyeyi w’umugabo yitaye ku mwana; akura neza ku buryo bwuzuye.

Muri iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’Igwingira ku mwana” hazatangwa serivisi ku babyeyi n’abana. hazapimwa abana bafite imyaka itanu, ariko habe n’umwihariko wo gupima abari hagati y’amezi 6 n’amezi 23.

Iyi gahunda iri mu bukangurambaga bw’imyaka ibiri bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi, mu ntego z’uko muri 2024 impuzandengo y’abafite ibi bibazo izaba igeze byibura kuri 19% mu gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger