AmakuruImikino

Abafana ba PSG bamaze iminsi ibiri hanze y’ikibuga bategereje Messi (+AMAFOTO)

Nyuma yaho umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi , Lionel Messi asezeye ku bakunzi b’ikipe ya FC Barcelona yamaze imyaka irenga 11 ayikina byahise bitangazwa ko ari mu biganiro n’ ikipe ya Paris Saint-Germain , kuva uwo munsi abafana b’iyi kipe bamaze iminsi n’amajoro bategereje uyu mukinnyi.

Aba bafana ubona ko ari benshi cyane bamwe bari ku kibuga cy’indege ndetse abandi barimo n’abanyamakuru bari kumiryangi y’injira muri sitade  Parc des Princes.

Ibi byaje nyuma yaho Messi ubwo ku Cyumweru yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ari mubiganiro ariko atarasinyira PSG gusa  ikinyamakuru L’Equipe cyavuze ko ashobora gukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Mbere.

Ibi byateje impagarara hirya no hino mu mujyi wa Paris kubera abafana benshi bagiye bahurira ku muryango wa Stade ya Parc des Princes, cyane ko ubu hakajijwe umutekano  urinzwe na polisi.

Si ibyo gusa kuko hari n’abandi bafana bari ku kibuga cy’indege cya Le Bourget mu majyaruguru y’uyu mujyi. Iki kibuga gikoreshwa n’indege zihariye ndetse n’iz’ubucuruzi.

Aba bafana harimo n’abaraye ku kibuga cy’indege no kuri sitade benshi muri bo baririmbaga ‘Messi, Messi’, ariko igitangaje uyu mukinnyi yari akibereye i Barcelone.

Biravugwa ko Messi azajya ahembwa ibihumbi 570£ ku cyumweru , mugihe cy’imyaka ibiri yaba asinyiye PSG , ubundi akongera  gukinana na Neymar babanye muri FC Barcelone, ndetse bakazafatanya n’Umufaransa Kylian Mbappé mu bushaka ibitego.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Amagana y’abafana ba PSG yahuriye kuri Parc des Princes, aho bari bategereje ko Messi agera i Paris
Gusa hari abandi bafana benshi bari barimo n’abanyamakuru bahuriye ku Kibuga cy’Indege cya Le Bourget mu Majyaruguru ya Paris

Kuri sitade ya PSG hari abafana benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger